Urukundo nyakuri: Umukobwa w’uburanga buhebuje yarongowe n’umusore ufite ubumuga ugendera mu igare

Muri iki gihe byakugora cyane ndetse byanaguhenda kumva abantu bari hamwe baganira ku rukundo rw’iki gihe bagasoza batavuze ku bigarukwaho na benshi ko ’nta rukundo rw’ukuri rukibaho’ icyakora hari n’abavuga ko uko byagenda kose nta bapfira gushira hatabura abo urukundo rw’ukuri rukigaragaraho.

Urugero rw’abakigaragaraho urukundo rw’ukuri rutagendeye ku bintu, ni imwe mu nkuru ziri kuvugwa cyane mu gisata cy’imyidagaduro ku mbuga nkoranyambaga y’umukobwa w’uburanga buhebuje wambikanye impeta y’urudashira n’umusore ufite ubumuga bw’amaguru yombi ugendera mu igare, benshi mu bumvise iyi nkuru n’ababonye amafoto yabo, bagahamya ko ari urukundo nyakuri (True love) bifuriza iyi ’couple’ kurwubaka rugakomera banabasabira imigisha ku Mana.

Umukobwa witwa Samaza Allen yanyomoje abavuga ko urukundo nyakuri rutakiriho nyuma yo kwemera kubana akaramata na Serugo Desire ufite ubumuga bw’amaguru yombi. Bombi bahuriye ku kuba ari abakristo.

Serugo yamaze gihe kinini aba mu Rwanda mu mujyi wa Kigali ariko muri iyi minsi ari kuba muri Kenya ari naho yakoreye ubukwe. Ni mu gihe amakuru yamenyekanye avuga ko Samaza we yabaga mu gihugu cya Uganda mbere yo kwerekeza muri Kenya muri gahunda z’ubukwe bwe na Serugo.


Desire na Allen ku munsi w’ubukwe bwabo byari ibyishimo bikomeye

Aba bombi basezeranye kubana ubuziraherezo nk’umugabo n’umugore mu muhango wabaye ku itariki ya 30 Kanama 2020 wabereye muri Kenya, ubera mu rusengero Mwiki Mountain church.

Apostle Serukiza Sosthene uhagarariye umuryango w’uyu musore ndetse bakaba banafitanye isano ya bugufi, ni umwe mu bapasiteri bakomeye mu Rwanda wanagize izina rikomeye i Burundu, akaba ayobora itorero ryitwa Guerison des ames ku Isi.

Itangazamakueru ryashatse kuvugana na Apostle Serukiza ntiyaboneka kuri Telefone ye igendanwa. Icyakora hakomeje gushakishwa amakuru y’iyi ’couple’, haza kuboneka umuntu uturanye n’uyu mukobwa i Kampala ndetse n’undi wo mu Rwanda uziranye n’uyu musore.

Amakuru yamenyekanye ni uko uyu musore Serugo Desire yavutse ari muzima, aza kugira ubumuga ari mukuru, birangira bamuciyeho amaguru ye. Bivugwa ko ubu bumuga yabutewe n’amarozi. Ubwo yari afite ubumuga, ni bwo yaje kumenyana n’uyu mukobwa barushinze witwa Allen Samaza.

Bivugwa ko uyu mukobwa yagiriwe inama n’iwabo yo kubenga uyu musore, ariko akabatsembera ababwira ko nta muntu n’umwe ugomba kumushimira umusore bazabana iteka. Yababwiye ko yahisemo kubana na Serugo Desire kuko ari we musore wanyuze umutima we.

Uwatanze aya makuru yagize ati "...Uwo mukobwa turaturanye hano Kampala yakoreye ubukwe Kenya, urukundo rugira amabanga yarwo. Bakundanye ameze atyo, iwabo w’umukobwa baranga, umukobwa ati ’narakunze kandi ntimwanshimira’".

Amakuru avuga ko Serugo Desire yahoze ari muzima nta bumuga afite ndetse ngo yari umuhanga cyane mu gukiga umupira, ati "Uwo muhungu yahuye n’ibibazo, yavutse ari muzima, yakinaga umupira ari umuhanga, atashye amaguru aramurya, amuriye ahita yuma, banzura kuyakata". Na nyuma yo kugira ubumuga, yakomeje gukunda umupira aho akina umupira w’amaboko.


Ubwo Samaza Allen yambikwaga impeta n’umusore yakunze kurusha abandi basore bose ku Isi

Inkuru y’urukundo rwabo yishimiwe na benshi, bahamya ko Samaza Allen yagaragaje urukundo rutagira uburyarya. Umwe ati "Uyu mukobwa yagaragaje urukundo nyarwo rutarimo uburyarya pe. Uyu mugabo mbona na we afite kwizera kwinshi muri we".

Ku bashobora gukeka ko uyu mukobwa yaba yarakuruwe n’imitungo y’umusore, umwe mu baziranye cyane n’uyu musore yatangaje ko atari ko bimeze kuko ngo umusore nta mitungo ihambaye afite, yashimangiye ko uru ari urukundo nyakuri.

Nk’uko twatangiye tuvuga ko iyi nkuru iri kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, Dj Adams [Adam Aboubakar Makara] umunyamakuru ukomeye hano mu Rwanda yanyujije igitekerezo cye ku rukuta rwa Instagram rwa @tman_gideon ati "This is what i call love (Ibi ni byo nita urukundo). Ibyo bindi ni umunwa gusa!".

Uwitwa Steven Niramure we yagize ati "Njye byandenze ngira emotion, gusa mbifurije urugo ruhire, bazabyare hungu na kobwa".

Inkuru y’urukundo rwa Serugo Desire na Samaza Allen irenda gusa neza n’iya Nick Vujicic umuvugabutumwa w’umunya-Australia uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, gusa aho bitandukaniye ni uko Ev Nick Vujicic we afite ubumuga bw’amaguru n’amaboko ndetse akaba yarabuvukanye, mu gihe Serugo Desire we afite ubumuga bw’amaguru gusa, akaba yarabugize ari mukuru. Ev Nick Vujicic nawe mu 2012 yashakanye n’umukobwa mwiza cyane witwa Kanae Miyahara wamweretse urukundo rutangaje kugeza n’uyu munsi. Bombi bafitanye abana bane barimo n’impanga.


Mbere y’ubukwe, Desire na Allen basohoye ubutumire nk’abandi batumira inshuti n’abavandimwe mu bukwe bwabo bwabaye mu mpera z’icyumweru gishize


Inkuru y’urukundo ya Desire na Allen ni nk’iya Ev Nick Vujicic n’umugore we

Byakaze noneho Amerika yinjiye mu kibazo cya Rusesabagina, umukobwa wa Rusesabagina arabivuze byose:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo