Umwiraburakazi wo muri Afurika y’Epfo ni we ’Miss Universe 2019’-Amafoto

Umwiraburakazi wo muri Afurika y’Epfo, Zozibini Tunzi ni we watorewe kuba Miss Universe 2019 mu marushanwa yaberaga i Atlanta muri Amerika mu ijoro ryaho ryo ku Cyumweru.

Ku ifoto yariho yambikwa ikamba na Catriona Gray Miss Universe 2018 ukomoka muri Philippines.

Ibihugu bitandatu bya Afurika nibyo byari bihagarariwe muri iri rushanwa ryari ribaye ku nshuro ya 68 ryajemo abakobwa bavuye mu bihugu 90.

Zozibini Tunzi w’imyaka 26 yabaye uwa mbere akurikirwa na Madison Anderson wo muri Puerto Rico na Sofía Aragón wo muri Mexico.

Madamazela Tunzi amaze gutsinda yagize ati: "Nakuriye ahantu umukobwa nkanjye w’uruhu n’imisatsi nk’ibyanjye yafatwaga nk’utari mwiza.

"Ndatekereza ko iki ari igihe ngo ibi birangire. Ndashaka ko abana bandeba bakabona isura yabo muri njyewe".

Tunzi yatowe nka Miss South Africa 2019, ni umukobwa wa gatatu wo muri iki gihugu utsindiye iri kamba, niwe wa mbere w’umwirabura uritsindiye kuva mu 2011 ryakwegukanwa na Leila Lopes wo muri Angola.

Miss Universe ni irushanwa ry’ubwiza ritegurwa n’ikigo cy’Abanyamerika, iri rushanwa na; Miss World, Miss International na Miss Earth niyo marushanwa ane(4) mpuzamahanga akomeye y’ubwiza.


Aha Tunzi yambikwaga ikamba n’uwo asimbuye


Zozibini Tunzi ukomoka muri Cape yarangije kaminuza mu bijyanye n’ikoranabuhanga


Umwiraburakazi wo muri Afurika y’Epfo, Zozibini Tunzi yatorewe kuba Miss Universe 2019

Barafinda EP13 yasohotse ntigucike, Barafinda yahishuye byinshi ku bana be n’inkomoko y’amazina yabise:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo