Umweyo wageze no muri AS Kigali, 12 beretswe umuryango usohoka

Nyuma ya APR FC, Rayon Sports n’andi makipe yagiye asezerera bamwe mu bari abakinnyi bayo, umweyo wakomereje mu ikipe ya AS Kigali yamaze gushyira hanze urutonde rw’abakinnyi 12 bagomba kuyisohokamo dore ko yamaze gusinyisha abagera ku 8 barimo abakiniraga ikipe y’ingabo z’igihugu.

Kimwe n’andi makipe, ikipe ya AS Kigali nayo ntiyasigaye mu kwiyubaka kandi yibanda ku bakinnyi bafite amazina azwi muri ruhago Nyarwanda barimo nka Rusheshangoga Michel, Haruna Niyonzima na Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame.

Kuri uyu wa Gatatu, nibwo ikipe ya AS Kigali yatangaje urutonde rw’abakinnyi 12 bayifashije kwegukana igikombe cy’Amahoro batazakomezanya.

Mu birukanwe harimo Ndarusanze Jean Claude, Ngama Emmanuel, Nininahazwe Fabrice, Murengezi Rodrigue, Ndayisenga Fuadi, Muhozi Fred, Ntate Djumaine, Ishimwe Kevin, Bizimana Djuma, Nizeyimana Alphonse, Kalanda Frank na Kanamugire Moses.

Mu bo ikipe ya AS Kigali yasinyishije harimo Rusheshangoga Michel, Haruna Niyonzima, Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame, Ekandjoum Essombe Arstide Patrick (Union of Douala-Cameroon), Makon Nlogi Thierry (Cotton Sport-Cameroon) alogo mba Rick Martel (Manga Sport-Gabon) Fosso Fabrice Raymond (ums of loum-Cameroon).

Mu bandi bakinnyi b’Abanyarwanda basinyiye AS Kigali barimo Ishimwe Christian (Marines), Kalisa Rachid (Kiyovu Sport), Songayingabo Rachid (APR FC), Rukundo Denis (APR FC).


Abakinnyi 12 AS Kigali yirukanye

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo