Umuzamu wa APR FC ari mu rukundo rudafunguye n’umukobwa witabiriye Miss Rwanda-Amafoto

Umunyezamu w’ikipe ya APR FC , Rwabugiri Omar, ari mu rukundo rudafunguye na Tania Muvunyi wamenyekanye ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda mu 2018 by’umwihariko ubwo yatukaga abagize Akanama Nkempurampaka.

Urukundo rw’aba bombi ntabwo rumaze igihe kinini rwitamuruye ariko Muvunyi avuga ko kuva yahura na Rwabugiri amaze guhinduka uwo yahoze yifuza kuba we.

Mu butumwa Tania Muvunyi yashyize kuri Snapchat yanditse ati “Wampaye impamvu zatumye nkomeza gukoresha imbaraga. Buri munsi umbera urwibutso kuri wowe, kandi nishimira kuba mfite umuntu nakwizera. Amezi ashize wanyigishije byinshi ndetse unamfasha gukura ku buryo ndi guhindura umwari nahoze mfite indoto zo kuba.”

Ntabwo ku zindi mbuga nkoranyambaga yaba Muvunyi cyangwa Rwabugiri bakunze kugaragaza iby’urukundo rwabo gusa kuri Instagram [profile picture], Rwabugiri akoreshaho ifoto bombi bari kumwe.

Rwabugiri Umar w’imyaka 24 wakuriye mu ikipe ya APR FC yayigarutsemo muri Nyakanga uyu mwaka avuye muri Mukura Victory Sports. Yari agarutse muri iyi kipe kuko ariyo yazamukiyemo aza kuvamo ajya gukina muri Musanze FC mu 2017.

Naho Muvunyi Tania w’imyaka 20, we yamenyekanye ubwo yatukaga abagize Akanama Nkemurampaka abaziza ko bamwimye amahirwe yo kwinjira mu bahatana ku rwego rw’igihugu.

Icyo gihe yanditse kuri Instagram atuka Dr Higiro Jean Pierre, Rwabigwi Gilbert na Isheja Sandrine Butera ubayoboye.

Yanditse ashimangira ko ‘bose uko ari batatu nta n’umwe uzinjira mu irembo ry’ijuru ku bwa roho zabo zamunzwe na ruswa’.

Yagize ati “…aba bose ntibazinjira mu marembo y’ijuru ahubwo bazapfira ikuzimu n’imitima yabo yabaswe na ruswa”.


Rwabugiri Umar urinda izamu rya APR FC ari mu rukundo rudafunguye na Muvunyi Tania


Nubwo Muvunyi Tania maze amezi atanu gusa mu nyanja y’urukundo rudafunguye, yavuze ko kuva yahura na Rwabugiri yamubereye umukunzi wa nyawe watumye ahinduka uwo yahoze arota kuba we


Rwabugiri Umar w’imyaka 24 wakuriye mu Ikipe ya APR FC yayigarutsemo muri Nyakanga uyu mwaka, avuye muri Mukura Victory Sports


Tania amaze amezi atanu mu nyanja y’urukundo na Rwabugiri


Ubwo yitabiraga Miss Rwanda 2018, Tania ntiyabashije kurenga umutaru





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo