Umutwe wa Islamic State watangaje ko uzaca imitwe Cristiano na Messi mu gikombe cy’isi

Mu gihe hasigaye iminsi 27 ngo imikino y’Igikombe cy’Isi cy’uyu mwaka wa 2018 kizabera mu Burusiya itangire, umutwe w’iterabwoba wa ISIS ukomeje ibikorwa byo gutera ubwoba abazitabira iyi mikino ushyira hanze amafoto ateye ubwoba y’ibyo uteganya gukora muri iyi mikino dore ko watangaje ko witeguye guca umutwe ibihangange mu mupira w’amaguru Cristiano Ronaldo na Lionel Messi ubwo bazaba bari mu gikombe cy’isi.

Ibi byihebe byashyize hanze aya mashusho bifashe imitwe aba bakinnyi, bihita byandikaho amagambo agira ati “amaraso yanyu azuzura mu kibuga”.

Aya mafoto ibi byihebe bikomeje gushyira ahagaragara bikomeje gutera ubwoba abakinnyi yewe n’abafana bazitabira imikino y’Igikombe cy’Isi. Aya mafoto ateye ubwoba yerekana ibi byihebe bigirira nabi Messi na Cristiano dore ko no mu minsi ishize byerekanye Messi mu ifoto nayo iteye ubwoba.

PNG - 927.7 kb
Iyi ni ifoto ibi byihebe byasohoye bigiye guca umutwe Messi na Ronaldo
PNG - 1.1 Mb
Uretse aya mafoto uyu mutwe washyize hanze no mu minsi ishize wagaragaje ugirira nabi MessiNyuma y’uko imigambo y’ibi byihebe iyipfubanye muri Syria no muri Iraq, bikomeje gutera ubwoba abafana bazitabira Igikombe cy’Isi kubera Putin aherutse kwica ibyihebe bigera kuri 11.

Leta ya Kisilamu izwi nka ISIS cyangwa ISIL na Da’esh ukomoka ku cyitwaga Jama’at al-Tawhid wal-Jihad mu 1999. Uyu mutwe ukaba warabanjirije uwitwa Tanzim Qaidat al-Jihad fi Bilad al-Rafidayn yari izwi nka al-Qaida in Iraq (AQI)’

Ni umutwe washinzwe na Abu Musab Al Zarqawi mu 2004 ukaba waragize uruhare mu ntambara yo kurwanya ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ingabo za Irak nyuma yo guhirika Saddam Hussein mu 2003 kugeza mu 2011.

Islamic State ni umutwe watangijwe mu mugambi wo gutuma Abayisilamu b’isi yose bagendera ku matwara ya Kisilamu kandi ikigarurira uturere twose tudatuwe tw’Abayisilamu uhereye muri Yorodaniya, Israel, Palestina, Liban, Chipre ndetse n’igice cy’amajyepfo ya Turkiya.

Daniel MUKESHIMANA@Umubavu.com

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuruIgitekerezo