Umutwe wa FLN wa Sankara uracyatera imigeri

Itangazo rigaragara ku rubuga rwa Interineti rigaragara ko ryashyizweho umukono na Paul Rusesabagina, umukuru w’ishyaka MRCD ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda rinafite umutwe w’inyeshyamba uburwanya wa FLN, rivuga ko ifatwa rya Major Callixte Nsabimana Sankara wari umuvugizi wawo ritaciye intege uwo mutwe.

Ku munsi w’ejo ku wa kabiri, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera, yahamirije mu kiganiro n’abanyamakuru i Kigali ko u Rwanda rwataye muri yombi Major Sankara ndetse ko azagezwa imbere y’ubucamanza mu gihe cya vuba.

Major Sankara yakunze kumvikana mu bitangazamakuru yigamba ko inyeshyamba z’umutwe wa FLN ari zo zagabye ibitero mu bice byegereye ishyamba rya Nyungwe.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko muri iryo tangazo, umukuru wa MRCD avuga ko urugamba rukomeje...ko umutwe wa FLN ukomeje guhangana n’ingabo za FPR.

Ryongeraho ko abarwanyi b’uwo mutwe bahagurukanye ikibatsi n’ubukana buhagije ngo babohore abanyarwanda mu gihe cya vuba.

PNG - 993.9 kb
Ku munsi w’ejo ku wa kabiri, u Rwanda rwemeje ko Major Sankara ari mu maboko yarwo


Iryo tangazo kandi risa nk’irivuga ku buryo Major Sankara yaba yarafashwemo, rikavuga ko yafashwe mu gihe yari mu rugendo asubira mu birindiro bye akubutse mu butumwa muri Comores..."

Ntacyo u Rwanda ruratangaza ku buryo rwamutaye muri yombi.

Hagati aho, umutwe wa RNC na wo utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, na wo wasohoye itangazo kuri Major Sankara. Wavuze ko wababajwe n’inkuru y’ifatwa rye.

Wongeyeho ko ukomeza gushishikariza Leta y’u Rwanda kuyoboka inzira y’ibiganiro kugira ngo ibibazo byugarije u Rwanda bishakirwe umuti wumvikanweho.

"Bitabaye ibyo", ni ko iryo tangazo rya RNC risoza rivuga, abarwanya ubutegetsi n’abayoboka inzira y’ishyamba bazakomeza kwiyongera uko bukeye n’uko bwije.

Bamwe mu bo muri uyu mutwe wa RNC, bari mu bo u Rwanda rwavuze ku munsi w’ejo ku wa kabiri ko rwasabye abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ko batabwa muri yombi mu bihugu baherereyemo.

PNG - 307.3 kb
Paul Rusasabagina, umukuru wa MRCD-FLN

Paul Rusesabagina wagaragaye muri Filime mbarankuru itaravuzweho rumwe yitwa Hotel Rwanda aravuga ibi mu gihe mu cyumweru cya kabiri cya Mutarama 2019, Leta y’u Rwanda yashyize ahagaragara impapuro zimuta muri yombi kimwe n’abandi bose bakekwaho gushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda barimo Kayumba Nyamwasa n’uyu Sankara wafashwe.

Izi mpapuro zigiye ahagaragara nyuma y’ibitero byibasiye amajyepfo y’u Rwanda mu mezi yo hagati mu mwaka ushize wa 2018, bikangiza ibintu ndetse abantu bamwe bakahasiga ubuzima abandi bagakomereka.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo