Umutoza wa Young Africans yirukanwe kuko ’yise abafana inkende’, azeregwa muri FIFA

Ikipe ya Young Africans yo muri Tanzania yirukanye umutoza wayo, Luc Eymael imurega kuvuga ’amagambo y’ivangura’ ku bafana b’iyi kipe.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Tanzania ryavuze ko rizarega uyu mutoza muri FIFA.

Eymael, umubirigi watoje ikipe ya Rayon Sports mu 2014, yari yanditse ku mbuga nkoranyambaga asaba imbabazi abaturage ba Tanzania.

Eymael yumvikanye avuga ko abafana ba Young Africans ari ’nk’abazimu batazi iby’umupira ariko bagasakuza nk’inkende cyangwa imbwa’ amagambo afite abo yarakaje.

Uyu mutoza yari amaze amezi umunani aje gutoza iyi kipe, avuye muri Black Leopards yo muri Africa y’Epfo.

Eyamael yavuze ibi ari gusubiza ku gitutu cy’abafana bamusabaga gusimbuza umukinnyi Yikpe Ghislain mu mukino yariho atoza mu byumweru byashize.

Nyuma y’ibi, Eymael yanditse kuri Facebook ubutumwa busaba imbabazi bwakwirakwijwe cyane muri Tanzania, aho yavugaga ko yabitewe n’umujinya.

Kuri Facebook yaranditse ati "Ndashaka gusaba imbabazi abaturage ba Tanzania, abakuriye ikipe ya Yanga, abafana n’abaterankunga kubera ariya magambo.

"Ariya si amagambo ya Luc Eymael ahubwo ni umujinya n’amarangamutima..."

Nubwo yasabye imbabazi, ikipe ya Young Africans ubu yatangaje ko yahagaritse amasezerano bari bafitanye.

Ubwo yatozaga Rayon Sports mu 2014, Luc Eymael yahagaritswe kudatoza mu Rwanda imyaka ibiri, ashinjwa guteza urugomo ku kibuga.


Eymael, mu myaka itanu ishize yatoje amakipe umunani yo muri Tunisia, Oman, Sudan, Misiri, Afurika y’Epfo na Tanzania

Yasakambuye inzu ye agurisha isakaro anagurisha amasambu ye ngo avuze umugore we urwaye uburwayi bw’amayobera biba iby’ubusa ntiyakira, ubushobozi bwarabashiranye bakeneye ubufasha bwa buri wese:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo