Umutoza wa Rayon Sports Ivan Jacky Minnaert yarekuwe yanageze I Kigali

Umutoza wa Rayon Sports Ivan Jacky Minnaert wari wafashwe na Polisi yo muri Afurika y’epfo yamaze kurekurwa ndetse yanageze mu Rwanda.

Uyu mutoza yari yafashwe ashinjwa ubwambuzi n’ikipe ya Leopards yahose atoza ari nayo yasabye Polisi ko yata muri yombi uyu mutoza.

Guhera ejo nibwo amakuru yasakaye ko Polisi yo mu gace ka Palokwane yamaze guta muri yombi Minnaert , nyuma y’ibiganiro byahuje impande zombi ariko Minnaert yahise arekurwa ndetse ahita afata indege imugarura mu Rwanda akaba yageze I Kigali saa kumi n’ebyiri zo muri iki gitondo cyo kuri uyu wa kane.

Biteganyijwe ko Minnaert ahita akoresha imyitozo kuri sitade Amahoro mu kanya saa yine nyuma akanagira ikiganiro n’abanyamakuru.

Rayon Sports iri kwitegura umukino wo kwishyura n’ikipe ya Costa do Sol yo muri Mozambique mu mikino ya CAF Confederation Cup. Umukino ubanza ikipe ya Rayon Sports yari yanyagiye Costa Do Sol ibitego 3 ku busa.

Daniel MUKESHIMANA@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo