Umutoza wa APR FC yashimagije Rutahizamu we bishyira kera

Umutoza mukuru w’ikipe ya APR FC, Mohammed Adil Erradi yishimiye cyane imyitwarire ya rutahizamu we, Byiringiro Lague aho avuga ko ari umukinnyi ugenda akura umunsi ku munsi yaba mu mutwe ndetse no mu buryo bw’imikinire.

Ibi Adil yabitangaje nyuma y’uko uyu musore amutsindiye ibitego 2 byatumye babona amanota 3 bayakuye i Muhanga batsinze AS Muhanga mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere umwaka w’imikino wa 2019-2020.

Adil yavuze ko Lague ari umukinnyi ukiri muto ugenda azamura urwego rwe umunsi ku munsi, byongeye akaba akiri umwana bityo ko ari umwe mu bakinnyi barimo kumushimisha.

Yagize ati “Lague yatsinze ibitego 2, Lague ni umukinnyi mwiza, agenda aba umukinnyi mukuru umunsi ku munsi, agenda akura mu mutwe umunsi ku munsi. Lague ni umukinnyi ukiri muto ugenda uvamo umukinnyi mukuru umunsi ku munsi, nishimiye kuba yarahamagawe mu ikipe y’igihugu.”

Adil kandi yakomeje avuga ko n’ubwo yashima Lague kuba yatsinze ibitego ariko ntabwo yakwibagirwa ko ari akazi k’ikipe yose hamwe muri rusange, ibyo bitego aba yatsinze byose bituruka mu musaruro w’uko bakoreye hamwe nk’ikipe.

Byiringiro Lague umuntu yavuga ko atagize intangiriro nziza za shampiyona kuko mu minsi ya mbere ntabwo yatsindaga ibitego, mu mikino yo kwishyura ni bwo atangiye kubona izamu aho muri shampiyona amaze kugeza ibitego 5.


Umutoza wa APR FC yavuze ko Byringiro Lague afite impano izamugeza kure

Umusore yarongoye mu mukondo w’umugore we kubera kutamenya aho igitsina kiba:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo