Umutoza w’Amavubi yamenyekanye

Nyuma yo gusoza amasezerano nk’umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu, Mashami Vincent yongerewe amasezerano y’umwaka atoza Amavubi.

Tariki ya 31 Nyakanga 2019, ni bwo uyu mutoza yasoje amasezerano ye, byari byavuzwe ko FERWAFA na MINISPOC barimo gushaka undi mutoza mushya, ni mu gihe Mashami we byavugwaga ko umusaruro yatanze utishimiwe.

Hagiye havugwa abatoza benshi, barimo Haringingo Francis umurundi utoza Police FC, Stephen Constantine wigeze gutoza Amavubi n’abandi.

Mu minsi ishize, umunyabanga FERWAFA yatangarije Isimbi ko barimo gukora ibishoboka byose ngo umutoza w’ikipe y’igihugu aboneke anatangire akazi cyane ko guhera mu kwezi gutaha Amavubi afite imikino myinshi.

Nk’uko umwe mu nshuti za hafi z’uyu mutoa yabibwiye Isimbi.rw, ngo Mashami nyuma y’uko MINSIPOC na FERWAFA zigiriye ibiganiro birebire, bitewe kandi n’umwanya usigaye kugira ngo u Rwanda rukine umukino wa mbere w’ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi, basanze Mashami ari we mahitamo meza kuko asanzwe azi abakinnyi yanabakurikiranye kuruta kuzana undi agahamagara abakinnyi atakurikiranye igihe kinini.

Muri bimwe yasabwe ngo yasabwe kubanza kurenga ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi, guhesha Amavubi itike y’igikombe cy’Afurika cya 2021, mu gihe atabikora azahita asezererwa nta nteguza.

Mashami Vincent akaba azatangira akazi tariki ya 2 Nzeri 2019 akina na Seychelles mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi, umukino uzabera muri Seychelles, ni mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kigali tariki ya 10 Nzeri 2019.


Mashami Vincent yongeye kugirirwa icyizere yongererwa amasezerano y’umwaka atoza Amavubi





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo