Umutoza mushya wa Rayon Sports yasesekaye i Rwanda bucece

Umutoza mushya wa Rayon Sports uje gufatanya n’abakinnyi ba Rayon Sports kwitwara neza mu mwaka utaha w’imikino wa 2019-2020, yageze mu Rwanda mu ibanga rikomeye akaba azerekanwa ku mugaragaro ejo i Ngoma.

Aje nyuma y’uko mu ntangiriro za Kanama 2019 ,Rayon Sports yatandukanye burundu n’uwari umutoza wayo ukomoka mu gihugu cya Brazil, Robertinho.

Kuva icyo gihe ikipe yahise ijya mu ntoki z’umutoza wungirije, Alain Kirasa aho nyuma yaje gutozwa na Kayiranga Jean Baptiste umuyobozi ushinzwe tekinike muri iyi kipe.

Amakuru atugeraho yemeza ko umutoza w’iyi kipe uzayitoza mu mwaka utaha w’imikino, yamaze kugera i Kigali.

Biteganyijwe ko uyu mutoza azerekwa abakinnyi ku munsi w’ejo mu karere ka Ngoma aho iyi kipe irimo gukorera umwiherero, akaba azahita anakomezanya nayo ayikoresha imyitozo.

Uyu mutoza bivugwa ko amaze igihe kingana n’iminsi 3 mu Rwanda kuko yahageze ku wa Mbere w’iki cyumweru.

Uretse amakuru y’uko uyu mutoza yamaze kugera mu Rwanda, amazina ye ndetse n’igihugu akomokamo byose byagizwe ibanga rikomeye ku buryo na bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports batamuzi.

Bafashe umwanzuro ko abantu bose bazamumenya ku munsi w’ejo ubwo azaba yerekanwa ku mugaragaro.

Mu minsi yashize, byavugwaga ko Charles Kwablan Akonnor ukomoka muri Ghana ari mu biganiro n’iyi kipe, ndetse byanavuzwe Luc Eymael ashobora kugaruka gusa amakuru avuga ko atari we.


Rayon Sports iri mu mwiherero mu Karere ka Ngoma





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
kiga Kuya 20-09-2019

Ibyo uko umutoza mushya yaje ni umuvugizi wa Rayon wabibeshye, ariko ntarahagera ni yaza ubuyobozi buzabamenyesha.