Umutoza Z. Zidane ashobora kwegura muri Real Madrid

Mu gihe Perezida w’ikipe ya Real Madrid, Florentino Perez azaba ananiwe gusinyisha umukinnyi Paul Pogba wa Manchester United, biravugwa ko umutoza w’iyi kipe Zidane yazegura muri iyi kipe yagarutsemo.

Zidane wagarutse mu ikipe ya Real Madrid nyuma yo kwizezwa ko azagurirwa abakinnyi bose azifuza, yasabye ikipe kugura Pogba ariko Manchester United akinira isaba akayabo ka Miliyoni 150 z’amapawundi kugira ngo imurekure, Perez yanga kuyatanga avuga ko ari menshi.

Nkuko ikinyamakuru The Sun cyabitangaje, Zidane afite agahinda kenshi kubera ko ikipe yananiwe kugura Pogba ariyo mpamvu mu minsi mike iri imbere ashobora gutungurana akongera kwegura.

Umunyamakuru w’imikino ukomeye muri Espagne witwa Diego Torres yabwiye The Independent ati “Kudasinyisha Pogba bishobora gutuma Zidane yegura.Yari yarasezeranyije Pogba ko azamuzana I Madrid ariko ntibyakunze.Ibi byatumye kwizerana hagati ya Zidane na Perez bigabanuka.”

Zidane yaguriwe abakinnyi benshi yasabye barimo Eden Hazard na Luka Jovic aho ikipe yatanze akayabo ka miliyoni zisaga 300 z’amapawundi muri iyi mpeshyi.

Mu mwaka ushize nibwo Zidane yeguye ku mirimo ye mu buryo butunguranye nyuma yo kwegukana UEFA Champions League ya 3 kubera ahanini kwimwa ijambo mu kugura abakinnyi.

Zidane yasabye ko Gareth Bale agurishwa ariko Perez arabyanga ibintu byamubabaje cyane.


Zinedine Zidane ashobora kwegura kubera Paul Pogba

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo