Umutoza Zidane yarokotse impanuka y’imodoka

Zinedine Zidane, umutoza umaze kwandika amateka akomeye mu ikipe ya Real Madrid yanakiniye ubu akaba anayitoza, yakoze impanuka ubwo yari agiye gukoresha imyitozo ya nyuma abakinnyi be bari kwitegura umukino wa shampiyona batsinze mu cyumweru gishize.

Zidane wari utwaye imodoka ya ya Audi Rs6 yakoze ikosa agonga imodoka ya Audi Q4 y’umugabo witwa Ignacio Fernandez ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ariko akimara kuyigonga yarahagaze yegera uyu mugabo baraganira ndetse birangira bifotoje agafoto.

Ignacio Fernandez yavuze ko Zidane yitwaye neza cyane nyuma yo kumugonga ndetse ngo nta kibazo na kimwe bagiranye.

Fernandez yabwiye ikinyamakuru Golders ati “Ahagana saa 9:30 za mu gitondo ahitwa I Valdebebas nari ngiye kwinjira mu muhanda mubi mfata feri gato bituma imodoka yari inyuma ingonga.Naparitse ku ruhande mbona imodoka yari indi inyuma irakomeje ngira ngo umushoferi arahunze gusa nabonye ihise iparika.Navuye mu modoka yanjye mbona ungonze ni Zidane.

Nahise mvuga nti “mbega, nari mbizi ko afite amafaranga yo kwishyura.Namusabye imbabazi kubera ko nafashe feri bitunguranye nawe ansaba imbabazi ambwira ko yari yarangaye.”

Iyi mpanuka yabaye mu cyumweru gishize mbere gato y’uko Real Madrid inyagira Osasuna ibitego 4-1.


Imodoka ya Ignacio Fernandez yagonzwe na Zidane


Imodoka ya Zidane na yo yangiritseho


Umutoza Zidane yasabye imbabazi anifotozanya n’uwo yagonze

Irebere n’iyi Video utapfa gusanga ahandi: Umugore wa Barafinda yariye Karungu ati "Abanyarwanda benshi bari kurira kubera abantu babo bari kubura", byose ni muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo