Umutoza Unai Emery yirukanwe muri Arsenal

Nyuma yuko ikipe ya Arsenal yongeye gutakaza amanota , igatsindirwa mu rugo na Eintracht Frankfurt ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa Gatanu w’amatsinda ya Europa League wabaye kuri uyu wa Kane, byasembuye ubuyobozi bw’iyi kipe bwanzura kwirukana umutoza Unai Emery.

Arsenal imaze imikino irindwi yikurikiranya nta ntsinzi ibona, ibintu bitigeze biyibaho mu mikino 1235 yatojwemo na Arsène Wenger ndetse byaheruka mu 1992 ubwo yatozwaga na George Graham, ikamara imikino umunani idatsinda.

Abafana b’iyi kipe beretse ubuyobozi bwayo ko batishimiye uko imaze iminsi yitwara ndetse abitabiriye uyu mukino waraye ubaye bari bake cyane, aho imyanya myinshi muri Stade yari yambaye ubusa.

Kuri uyu mukino waraye ubaye, bamwe mu bafana bari bazanye ibyapa byamagana umutoza Unai Emery, bamusabira kwirukanwa none ubuyobozi bw’iyi kipe bwumvise ubusabe bwabo buramwirukana.

Unai Emery waje gutoza iyi kipe muri Gicurasi 2018 asimbuye Arsène Wenger, yasimbujwe Freddie Ljungberg ugiye kuba atoza iyi kipe by’agateganyo mu gihe hategerejwe ko hazatangazwa ku mugaragaro umutoza mukuru kandi ngo ubuyobozi bw’iyi kipe bwizeye ko azabikora neza.

Mu nshingano umutoza Unai Emery yari yahawe, harimo kugarura ikipe ya Arsenal mu mikino ya UEFA Champions League none no muri Europa League ntihamuhiriye.

Icyemezo cyo kwirukana Unai Emery cyafashwe nyuma y’inama yahuje abayobozi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, ni nyuma y’amasaha make Arsenal itsinzwe na Eintracht Frankfurt ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa Gatanu wo mu itsinda F rya Europa League.

Mu izina ry’inama y’Ubuyobozi ya Arsenal, Josh Kraonke yagize ati "Turashimira Unai na bagenzi be bakoze ibishoboka byose kugira ngo ikipe igaruke ku rwego rwo guhangana twashakaga kandi twasabaga. Turifuriza Unai n’abo bakoranaga amahirwe ahazaza.’’

Mu gihe Arsenal yitegura umukino wa Shampiyona izakirwamo na Norwich City ku Cyumweru, ngo umutoza mushya azatangazwa bidatinze.

Umunya-Espagne Unai Emery w’imyaka 48, yari umutoza wa Arsenal guhera mu mwaka ushize w’imikino, aho yayifashije gusoza Shampiyona iri ku mwanya wa Gatanu no kugera ku mukino wa nyuma wa Europa League, igatsindwa na Chelsea.

Kuri ubu ayisize iri ku mwanya wa munani muri Shampiyona ndetse itarizera gukomeza muri 1/16 cya Europa League.


Ku mukino wa Europa League Arsenal yaraye itsinziwe mu rugo na Eintracht Frankfurt ibitego 2-1, bamwe mu bafana bari bazanye ibyapa byamagana umutoza Unai Emery, bamusabira kwirukanwa


Unai Emery yari ari ku gitutu gikomeye muri Arsenal


Freddie Ljungberg ni we ugiye kuba atoza Arsenal by’agateganyo

Umuhanzi Jidenna witabiriye Kigali Jazz Junction yageze i Kigali banga ko avugana n’itangazamakuru:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo