Umutoza Mashami azakomeza gutoza Amavubi nk’umutoza mukuru

Nubwo atahiriwe mu byo yari yasabwe ubwo yahabwaga amasezerano y’amezi atatu muri Kanama 2019, agasabwa amanota ane mu mikino ibiri, ubu amakuru aravuga ko umutoza Mashami Vincent yagiriwe icyizere cyo gukomeza gutoza ikipe y’Igihugu Amavubi nk’ibisanzwe kugeza mu kwezi kwa Gatanu uyu mwaka.

Biravugwa ko uyu mutoza ashyira umukono ku masezerano mashya yo gutoza Amavubi kuri uyu wa Kane, tariki ya 16 Mutarama 2020.

Mashami agiye gukomeza gutoza Amavubi nubwo ibyo yasabwe ubwo yahabwaga amasezerano y’amezi atatu muri Kanama 2019, agasabwa amanota ane mu mikino ibiri atabigezeho.

Icyo gihe, Mashami yasabwe gufasha u Rwanda kugera mu ijonjora rya Kabiri ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar, abigeraho asezereye Seychelles ku bitego 10-0 muri Nzeri.

Yasabwe kandi gufasha u Rwanda kugera mu mikino ya nyuma ya CHAN 2020 izabera muri Cameroun, na byo abigeraho asezereye Ethiopia ku bitego 2-1 mu kwezi gushize mu gihe amanota ane yari yasabwe mu mikino ibiri yahuyemo na Mozambique na Cameroun mu gushaka itike ya CAN 2021, nta na rimwe yabonye.

Igihanzwe amaso na benshi ubu, ni ukuza kumenya ibikubiye mu masezerano Mashami Vincent aza guhabwa nk’umutoza w’Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’.

Umunyamabanga wa FERWAFA, Uwayezu Regis yemereye itangazamakuru ko Mashami Vincent yagizwe umutoza mukuru w’Amavubi ariko ko ibindi bikubiye mu masezerano biri butangazwe na Minisiteri ya Siporo.

Yagize ati “Twamaze kwemeza kumugira umutoza mukuru w’Amavubi.”

Mu nshingano ziri imbere y’umutoza w’Amavubi, harimo kwitabira imikino y’Igikombe cya Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu (CHAN) izabera muri Cameroun muri Mata 2020.

Irebere na Video utapfa gusanga ahandi: Birababaje cyane! Uyu mukecuru yibera ahasa nko hanze, n’iyo imvura iguye imushiriraho, abayobozi baho ngo yarabibabwiye ntibagira icyo bamufasha:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo