Umutoza Espinoza ashobora kurega Rayon Sports yamwirukanye

Umunya-Mexique, Javier Martinez Espionoza ashobora kurega ikipe ya Rayon Sports FERWAFA, ni nyuma y’uko avuga ko amasezerano yagiranye n’iyi kipe atigeze yubahirizwa.

Tariki ya 24 Ukuboza 2019 ni bwo Rayon Sports yafashe umwanzuro wo gusesa amasezerano yari ifitanye n’umutoza Espinoza ni nyuma yo gushinjwa umusaruro muke.

Mu masezerano uyu mutoza yagiranye n’iyi kipe, avuga ko uyu mutoza gutsindwa imikino 3 yikurikiranye cyangwa kunganya 2 ndetse igatsindwa 2 Rayon Sports yari ifite uburenganzira bwo gusesa amasezerano na we.

Nyuama yo gusesa amasezerano kandi uyu mutoza akaba yaragombaga guhita yishyurwa ukwezi kumwe k’umushahara.

Uyu mutoza kuva yamenyeshwa ko yatandukanye na Rayon Sports, yategereje ko yishyurwa amafaranga agasubira iwabo araheba, akaba yafashe umwanzuro wo gutanga ikirengo muri FERWAFA.

Umujyanama w’uyu mutoza, Alphonse Byukusenge aganira na ISIMBI yavuze ko hari ibyo bagitegereje ariko mu gihe bitakunda bazahita barega muri FERRWAFA.

Yagize ati“urwo rwego ntabwo ruragenrwaho hari ibyo tugitegereje, tugonba kubanza kuganira na Rayon Sports ariko basa n’aho bicecekeye, urabona buri kintu cyose kigira inzira kinyuramo, buriya ni ukubanza gutegerereza ariko iyo umuntu adashaka ko mwicara ngo muganire ni ugukurikiza amategeko.

Yakomeje agira ati“ wenda iby’uko kwezi agomba kwishyurwa n’ibyo byamenyekanye, ariko hari byinshi by’ingenzi bitubahirijwe bikubiye mu masezerano kuko iyo byubahirizwa ntabwo aba akiri i Kigali.”

Mu mukino 15 ya Shampiyona yatoje, Espinoza watangiye ngutoza Rayon muri Nzeri 2019, yatsinzwe imikino 2 ( na APR FC ndetse na Sunrise FC), inganya imikino ine harimo uwo yanganyije na Police FC, Gasogi United, Etincelles FC na Musanze FC.


Umunya-Mexique Javier Martinez Espinoza ashobora kurega Rayon Sports nyuma y’uko itubahirije ibikubiye mu masezerano impande zombi zagiranye

Ntabwo abapolisi bigishwa gukubita cyangwa gutuka abanyarwanda, Polisi yabivuze byose inakomoza ku bapolisi barasa mu kicyo:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo