Umutoni wasifuye umukino wa Gasogi na Gicumbi yahagaritswe ukwezi

Komisiyo y’abasifuzi imaze kubigenzura neza, yemeje ko umusifuzi Umutoni Aline wasifuye umukino wahuje ikipe ya Gasogi na Gicumbi ku munsi wa 10 wa shampiyona, ahagarikwa ukwezi kose adasifura imikino ya shampiyona.

Uyu mukino wasifuwe na Umutoni Aline, wari uwa shampiyona wari wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo tariki 26 Ukwakira 2018, waje kurangira ikipe ya Gasogi itsinze igitego 1-0 ku munota wa 52 w’umukino, igitego cyatsinzwe kuri Coup-Franc na Ndekwe Felix.

Nyuma y’uyu mukino, umutoza Banamwana Camarade aganira n’itangazamakuru agaragaza ko atishimiye ibyabereye mu mukino, akavuga ko hari Penaliti ebyiri yimwe zashoboraga kumuha intsinzi.

Banamwana Camarade yavuze ko yari kuba abonye amanota atatu ariko yibwe n’umusifuzi Penaliti ebyiri.

Banamwana akimara gutsindwa na Gasogi mu buryo yavuze ko yibwe n’umusifuzi, yagize ati" Nari maze umwaka nirinda kuvuga ijambo umusifuzi ariko kuri iyi nshuro ntabwo nabireka kuko birakabije, ibi birakabije. Umukinnyi Bruno Bati Alain bamukoreyeho amakosa 8 ariko nta karita umuhaye, urumva rero abasifuzi bayobora umupira na bo bari mubarimo kwica umupira wacu kandi bakica n’akazi kacu muri rusange."

Uyu mutoza yakomoje ku kuba Gasogi United ari iya KNC bituma abantu bagira ubwoba bwo gusifurira nabi Gasogi ndetse asaba Gasingwa Michelle kujya guhiga amashusho akareba ibyo abo yohereza mu kazi bakora.

Ati "Mujyende mushake amashusho kuri Funclub nibabasha kuyibaha muze kureba uko Penaliti yabereye mu maso y’umusifuzi kandi ari ibintu bigaragara. KNC yakanze abantu kuburyo kumva ko gusifura Penaliti y’ikipe ya KNC ari ikibazo, birakabije ntabwo iyi misifurire yatuma ukora neza, Gasingwa Michelle aze gushakisha amashusho nawe yirebere abo atuma mu kazi ibyo bakora."


Aha Bati Bruno bamaze kumukoreraho ikosa, umusifuzi yemeza ko ntaryabaye


Nyuma y’umukino, Abakinnyi ba Gicumbi bateje imvururu mu kibuga


Icyo gihe byanasabye ko Umutoni Aline wasifuye uyu mukino asubira mu rwambariro aherekejwe n’abari bamurindiye umutekano

Mu nama yahuje komisiyo y’abasifuzi tariki 27/11/2019, yafashe umwanzuro wo guhagarika Umutoni Aline mu gihe cy’ukwezi adasifura imikino ya shampiyona, igihano cyatangiye gushyirwa mu bikorwa kuva tariki 28/11/2019.


Umutoni Aline wasifuraga uyu mukino mu kibuga hagati yahagaritswe ukwezi kose adasifura imikino ya shampiyona


Uyu musifuzi bivugwa ko yagiye yirengagiza amakosa yakorewe Gicumbi FC





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo