Umusore yatunguye umukunzi we atera ivi, amubengera mu ruhamwe-Video

Ibimenyetso bikoreshwa iyo umuhungu asaba umukobwa kumubera umugore ntibivugwaho rumwe by’umwihariko icyo gutera ivi kuko hari ababibona nko kurengera bashingiye ku muco gakondo.

Gutera ivi ni bumwe mu buryo buharawe n’abasore cyane cyane b’abanyamujyi basaba abakobwa ko bababera abagore, busigaye bunakoreshwa mu birori byo gusaba no gukwa, aho umusore apfukamisha ivi rimwe hasi imbere y’imbaga, akambika umukunzi we impeta ku rutoki.

Icyakora ari abo ibi bidahira iyo batabanje kubiganiraho n’abakunzi babo, urugero ni uwitwa @QuairRamik kuri Twitter wasakaje amashusho ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye y’uburyo umukunzi we bari bamaze igihe mu rukundo, yamutengushye akamuhakanira ibyo kubana na we abikoreye imbere y’imbaga.

Nyamusore avuga ko yari amaze igihe kinini akundana n’umukobwa. Ngo igihe cyari kigeze ngo urukundo rwabo rube rwafata indi ntera, bive mu gukundana bijye mu kubana.

Nibwo umusore yafashe umwanzuro wo gutungura umukunzi we mu bantu agashaka kumwambika imbeta, umukobwa ahita amuhakanira imbere y’imbere y’
abantu izuba riva avuga ati “Oya”.

Icyatunguye abantu ni uko uwo mukobwa yahise afata iya mbere akarira cyane akanasiga umusore aho mu bantu yumiwe.

Kuko ari gahunda umusore yari yapanze, yari yanateganyije uza kumufatira amashusho. Ibi byose byarafashwe hanyuma nyamusore abona kubyihererana atari byiza, ni ko kubishyira kuri Twitter ye yandikaho ati “Yavuze oya… imbere ya za Camera n’ibindi byose”.



Ushaka kureba uburyo uyu musore yaterewe indobo mu ruhame ubwo yashakaga gutungura umukunzi we atera ivi, wakanda hano:

https://twitter.com/i/status/1153740191368175616

Igisobanuro cyo gutera ivi

Gutera ivi ni umuhango umaze igihe kitari gito ukoreshwa n’abasore basaba abakobwa ko bababera abagore mu bihugu byo ku mubabane w’i Burayi. Uyu muco wo kwambikana impeta watangiye kwamamara ahagana mu myaka ya 1800.

Ikinyamakuru The Sun cyatangaje ko inkomoko yo gutera ivi yo itazwi neza kikavuga ko ari ikimenyetso cyo guca bugufi cyangwa icyubahiro bihabwa umuntu cyangwa ahantu runaka. Urugero rufatirwa ku bakirisitu ba Kiliziya Gatolika bakora iki kimenyetso iyo bageze imbere y’Aritari.

Gutera ivi kandi byakoreshwaga n’ingabo zatsinzwe urugamba nk’ikimenyetso cyo gukeza ababatsinze.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo