Umusore yabyinishije Mwiseneza Josiane bamuhundagazaho amafaranga

Mu gitaramo cyiswe ’Garuka ushimecyabereye muri GS Nyandungu , cyitabiriwe na bimwe mu byamamare byitabiriye Miss Rwanda 2019, umusore yabyinishije Mwiseneza Josiane abari aho bamuhundagazaho amafaranga ku buryo budasanzwe.

Ibi birori byitabiriwe n’igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2019, Uwihirwe Yasipi Casimir, Mwiseneza Josiane wegukanye ikamba rya Nyampinga wakunzwe na rubanda kurusha abandi (Miss Popularity) n’abandi bantu batandukanye bari batumiwe kwishimana n’aba bakobwa umuntu yavuga ko baherukaga kwigaragaza mu birori bya Miss Rwanda 2019.

Muri iki gitaramo Mwiseneza Josiane yafashe umwanya yishimana n’abo bari kumwe babyina umuziki karahava ari nabwo umusore umwe yanze kubyihererana maze afata uyu mukobwa wakomeje kugaragarizwa urukundo barawuceka bishyira kera, abari aho na bo bahundagaza inoti kuri uyu musore.

Irebere muri Video uburyo umusore yabyinishije Mwiseneza:

Mwiseneza yongeye kugaragara mu gitaramo nyuma y’iminsi myinshi bamwe bajujura ko yavuye muri Miss Rwanda 2019 agahita azima nyamara hari ibitaramo yagiye ategura ngo abafana be bongere bishimane bikarangira bipfuye ku munota wa nyuma.

Izina Mwiseneza ryumvikanye bwa mbere mu matwi y’abanyarwanda benshi tariki ya 16 Ukuboza 2018, ubwo yitabiraga ijonjora ry’ibanze ryo gushaka abakobwa bagombaga guhagararira Intara y’Uburengerazuba mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2019.

Icyo gihe yakoze ibilometero bigera ku 10 n’amaguru kugira ngo agere ahabereye irushanwa, atunguka yo ino rimwe riva amaraso nyuma yo gusitara.

Uyu mukobwa ukomoka mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka karongi, yahise agira bafana batangira ingano, bamushimira ko yitinyutse akarenga imbibi zashyizweho na bamwe bumva ko iri rushanwa ari iry’abanyamujyi.

Mwiseneza wari intamenyekana yahise aba icyamamare, izina rye ripfukirana andi bari bahanganye, hashingwa amatsinda uruhuri yo kumushyigikira, ubundi baramutora karahava bimuhesha kwitwa Miss wakunzwe n’abantu (Miss Popularity).

Bamwe mu bamushyigikiye bakanabigaragaza ni umunyamidelikazi Mimi Mirage uba ku mugabane w’u Burayi, icyo gihe wahise atangaza ko agomba kumuha imodoka nk’impano yo kumushimira, kuri ubu akaba yaranabisohoje uko yabivuze nubwo benshi bari babifashe nk’imikino.

PNG - 545.2 kb
Mwiseneza yarabyinishijwe karahava

PNG - 426.7 kb
Uyu musore wabyinishaga Mwiseneza bamuhundagajeho amafaranga bayamushyira mu gahanga
PNG - 601.6 kb
Ibyishimo byari byose kuri aba bakobwa baherukanaga bahanganira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019

PNG - 384.1 kb
Mwiseneza na Uwihirwe Yasipi Casimir bongeye kwishimana
PNG - 825.1 kb
Mwiseneza na mugenzi we bari bagaragiwe n’abandi bashyitsi bari batumiwe mu gitaramo
PNG - 1.3 Mb
Muri Miss Rwanda 2019 Uwihirwe Yasipi Casimir yabaye igisonga cya Mbere cya Nyampinga w’u Rwanda
PNG - 1.2 Mb
Mwiseneza Josiane ni we wabaye Miss Popularity muri Miss Rwanda 2019

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Uwizeyimana Potien Kuya 1-04-2019

Andika Igitekerezo Hanno Ibi Ndabyishimiye cyane kuba Josiane yongeye kubonana nabafana be kdi ndashimira abamufasha gukomeza kunvikana nibikorwabye tukamenya ahobigeze cyane abanyamakuru bamuhora hafi imana ikomeze ibibafashemo

Uwizeyimana Potien Kuya 1-04-2019

Andika Igitekerezo Hanno Ibi Ndabyishimiye cyane kuba Josiane yongeye kubonana nabafana be kdi ndashimira abamufasha gukomeza kunvikana nibikorwabye tukamenya ahobigeze cyane abanyamakuru bamuhora hafi imana ikomeze ibibafashemo