Umuraperi Rocky yakatiwe gufungwa imyaka ibiri isubitswe

Rakim Mayers [ASAP Rocky], umuraperi wo muri Amerika nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umutarage muri Suede, yakatiwe gufungwa imyaka 2 isubitswe.

Uyu muraperi w’imyaka 30, tariki ya 30 Ka mena 2019, ASAP yagaraye akubita umusore witwa Mustafa Jafari(yaje no kumukomeretsa) muri Suede, taraiki ya 3 Nyakanga 2019 aza gutabwa muri yombi we n’abandi batatu bari kumwe harimo n’umurinzi we.

Uyu murinzi we nyuma y’igihe gito yaje kurekurwa. ASAP Rocky yakomeje guhakana ibyaha ashinjwa aho yavugaga ko yarwanye yitabara ko uwo musore ari we waje abendereza.

Ubushinjacyaha bukaba bwari bwaramusabiye gufungwa amezi 6 kimwe n’abo bari kumwe bose.

Nk’uko CNN dukesha iyi inkuru ibivuga, Ubushinjacyaha bwo mu mujyi wa Stockholm, muri Suede, uyu munsi tariki ya 14 Kamena 2019, bwasanze Rocky ahamwa n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, akaba yakatiwe igifungo cy’imyaka 2 isubitswe.

Igifungo cy’imyaka 2 isubitswe, bisobanuye ko igihe cyose uyu muraperi yazongera gukora icyaha nk’icyo yakoze, akagikorera muri Suede azahita afungwa imyaka 2 nta bundi busobanuro.

Ubwo hasomwaga uru rubanza ASAP na bagenzi we ntibari bahari kuko nyuma y’uko bivuzwe ko Perezida wa Amerika, Donald Trump yaba yarasabye ko barekurwa, bahise barekurwa basubira muri Amerika mbere y’uko urubanza rusomwa.


Mu gihe ASAP yakongera gukorera icyaha nk’iki ku butaka bwa Suede azahita afungwa imyaka 2

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo