Umuraperi AY yongeye kunamira nyirabukwe w’umunyarwandakazi

Umuraperi A.Y uri mu bakomeye muri Afurika y’Uburasirazuba yunamiye umubyeyi we umaze imyaka icyenda yitabye Imana, yavuze ko azamwibuka iteka ryose.

A.Y, umwe mu bahanzi bubashywe muri Afurika y’Uburasirazuba by’umwihariko iwabo muri Tanzania afitanye isano ya hafi n’u Rwanda.

Nyina yari Umunyarwandakazi naho se akaba Umunyatanzaniya uvuka ahitwa Mbeya. Ni mubyara wa Alpha Rwirangira, ababyeyi babo baravukana mu nda.

Mu butumwa A.Y yanditse kuri Instagram yibuka umubyeyi we yagize ati “Nshuti mama…komeza uruhukire mu mahoro. Ubu imyaka icumi irashize utuvuyemo[…] Imana ikomeze kuguha kuruhukira mu mahoro. Amina.”

Ambwene Allen Yessayah wamamaye nka A.Y., ni umuraperi ukomeye muri Tanzania, yavutse ku itariki ya 5 Nyakanga 1981.

Ni umwe mu bahanzi bafite ubukire muri Tanzania, akaba yarinjiye mu muziki mu 1996 ubwo yabarizwaga mu itsinda rya S.O.G, ahagana muri 2002 nibwo yatangiye kuririmba ku giti cye.

Aheruka kurushingana n’umukobwa w’Umunyarwandakazi bari bamaze igihe kinini bakundana witwa Remy, ubukwe bwabo bwabereye i Nyamata.

@Umubavu.com

Kora Subscribe kuri Channel yavu uge wibonera amakuru yo ku ’Isooko’ yihuse kandi ku gihe:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
opportunities pjk?lmnbpllkiijmi! Kuya 22-12-2018

Andika Igitekerezo Hanno

opportunities pjk?lmnbpllkiijmi! Kuya 22-12-2018

Andika Igitekerezo Hanno