Umupfumu ntiyatanzwe kuvuga indagu ze kuri Mwiseneza Josiane-Video

Kwamamara ku izina ‘Mwiseneza Josiane’ nyuma yo kwitabira irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2019 byashituye abantu benshi batandukanye baba abo mu gihugu imbere yewe no hanze yacyo.

Umubavu.com twamenye amakuru y’umupfumu wavuye mu ntara akaza kuvuga indagu ze kuri Mwiseneza Josiane muri Miss Rwanda maze tuvugana nawe atubwira uko abona uyu mukobwa wavugishije benshi azitwara muri iri rushanwa.

Nubwo atazi no kubivuga neza, uyu mupfumu avuga ko Mwiseneza Josiane azaba ‘Miss Popularity’, wakunzwe cyane na rubanda.

Ati “uriya Josiane agomba kuba ‘Miss Popularity’ agahagararira rubanda/abaturaga, yavugira rubanda imirire mibi igashira, bariya bana bagwingira na bo bagatera imbere bagakura neza”.

Iyumvire byinshi uyu mupfumu avuga n’indagu ze kuri Mwiseneza Josiane muri Miss Rwanda2019:

Uyu mupfumu unaterwa ishema n’umwuga we abajijwe niba yarateye inzuzi akamenya niba koko Mwiseneza azaba ‘Miss Popularity’, yasubije ko iyo mu gihugu hari umuntu uwo ariwe wese ugiye gutorerwa ikintu runaka bihita bimuzamo kandi bika uko yabitekereje.

Avuga kandi ko ashingiye ku muti akoresha, nta kabuza Mwiseneza Josiane azaba ‘Nyampinga wa Rubanda’, Miss Popularity ngo kuko n’ubusanzwe mu mwuga we wa gipfumu n’iyo hari abaje kwivuza abaragurira niba bazakira cyangwa bitazakira kandi bikagenda uko.

Abajijwe niba Mwiseneza ataba Nyampinga w’u Rwanda/Miss Rwanda 2019, yasubije ko bidashoboka ati “ mu byanzanye ibyo mpanuye ni ibyo kandi mbihagazeho, uwo mpaye amahirwe kuri Miss Popularity ni uwo”.

Uretse indagu za Mwiseneza yazanye avuye mu karere ka Rulindo mu Murenge wa Buyoga, Akagali ka Gahororo, uyu mupfumu ngo n’undi wese waba ufite ikibazo kimukomereye imbere ye yamufasha akabimuhanurira byanaba ngombwa akamuha umuti wabyo hakiri kare bigakemuka.

Tubibutse ko Mwiseneza Josiane wavugishije benshi ari mu bakobwa 20 biteguye kujya mu mwiherero (Boot Camp) uteganyijwe gutangira tariki ya 13 Mutarama 2019, mu gihe Nyampinga w’u Rwanda/Miss Rwanda azamenyekana tariki ya 26 Mutarama 2019 mu birori bizabera mu Intare Conference Arena i Rusororo.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Imanzi Kuya 13-01-2019

Ibi bisa nitekinika kuko nta ndagu zirimo.car Mwiseneza is already popular and leading in popularity!