Umunyezamu Kimenyi Yves ari mu rukundo n’umukobwa wari muri ’Miss Rwanda 2019’-Amafoto

Umunyezamu w’ikipe ya Rayon Sports, Kimenyi Yves yemeje ko ubu ari mu rukundo n’umukobwa wahataniraga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019, Uwase Muyango Claudine benshi bazi nka Kibaruma.

Nyuma y’igihe kinini akundana na Diane Keza wamenyekanye nka Didy d’Or, muri Kamena 2019 ni bwo hamenyekanye inkuru y’uko Kimenyi Yves yatandukanye na we, aho buri umwe yanasibye amafoto y’undi yari afite ku rukuta rwa Instagram.

Nyuma yaho hagiye havugwa inkuru y’uko uyu munyezamu w’ikipe y’igihugu yaba ari mu rukundo n’umukobwa wahataniraga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019 wanegukanye ikamba rya Miss Photogenic uzwi ku kazina ka Kibaruma.

Kimenyi Yves akaba yemeje aya makuru, aho yavuze ko urukundo rwa bo rurimo gushibuka umunsi ku munsi.

Yagize ati "Kuba ari rwo ni rwo, turakundana, twatangiye tuganira gake gake, nyuma biza kuvamo ikintu kinini, ni mubyara wanjye waduhuje kuko basanzwe ari inshuti, ubu tumaranye amezi 2 arenga, urukundo rwacu rurimo kugenda rushibuka.”

Yemeje ko kandi Muyango atari we watumye atandukana na Didy d’Or, ko ahubwo yatangiye kuvugana na we nyuma y’uko urukundo rwe na Didy rurangiye.

Uwase Muyango Claudine ari mu rukundo mu gihe hari amakuru yavugaga ko hari umusore uba muri Leta Nzunze Ubumwe za Amerika bari mu rukundo witwa Razak, bamenyanye muri 2017.


Uwase Muyango Claudine, umukunzi mushya wa Kimenyi Yves

Kimenyi Yves yemeje ko ubu ari mu rukundo na Uwase Muyango Claudine benshi bazi nka Kibaruma


Kimenyi yatandukanye na Didy d’Or

@Umubavu.com

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuruIgitekerezo