Umunyarwanda yatereye ivi i Dubai bihuruza benshi, atabwa muri yombi-Amafoto

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Mihigo Enias [Madjima] yatawe muri yombi nyuma yuko ateye ivi aho yari I Dubai asaba umukunzi we Ingabire Gloria ko yazamubera umugore, ibintu byahuruje imbaga kubera batabimenyereye ari nayo ntandaro yo gufungwa kwe.

Hari hashize iminsi uyu muhanzi usanzwe ari n’umucuruzi afashe Rutemikirere yerekeza Dubai aho yari agiye gutungurira umukunzi we ngo atere ivi amusaba ko yazamubera umugore.

Ku wa 24 Nyakanga 2019, ni bwo Madjima yatunguye umukunzi we mu isoko rya Dubai Mall, ari naryo rinini muri uyu mujyi. Umukunzi we yahise asagwa n’ibyishimo maze asuka ararira.

N’ubwo umuco wo gutera ivi umaze kumenyerwa hafi ku Isi hose, abaturage bo muri Dubai batunguwe n’uyu muhungu uburyo yapfukamye asaba umukunzi we kuzamubera umugore, byatumye abantu benshi baza gushungera ndetse barasakuza kuko byari ubwa mbere bibayeho, ari nabyo byakuruye abashinzwe umutekano.

Aba bashinzwe umutekano nabo baratunguwe bategereza ko uyu uyu musore asoza gahunda ze, ubundi bahita bamujyana.

Aganira n’Inyarwanda, Madjima yavuze ko abashinzwe umutekano bashobora kuba baraketse ko wenda bari barimo bafata amashusho y’indirimbo cyangwa filimi.

Yagize ati Abashinzwe umutekano bashyize ku ruhande mu kinyabupfura banjyana muri Office yabo, ariko nyine nta n’ubwo wamenya ko bari bashinzwe umutekano kubera ukuntu bari bambaye amakote. Ni ubwa mbere bari babibonye (gutera ivi) muri Dubai Mall."

"Nkeka ko baketse ko ndi gufata filime cyangwa se ndi gufata amashusho y’indirimbo. Nabasobanuriye ko nasabaga umukunzi wanjye ko yazambera umugore. Basigaranye imyirondoro yacu, nyuma batwiseguraho ko badutwariye umwanya wacu barangije baduha ‘Congratulations’. Nyuma yo kubibwira n’icyo twari tugamije mu gikorwa twakoze, baratwishimiye cyane.”

Madjima wanyekanye mu ndirimbo ’Arandinda Malaika’, ubusanzwe umwuga we ni ubucuruzi naho umuziki akawukora bitewe n’uko ari impano yifitemo.


@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo