Umunyamakuru Tidjara Kabendera yanenze abamwibasiye kubera ubukwe yakoze mu ibanga

Nyuma y’iminsi mikeya humvikanye inkuru zivuga ko umunyamakurukazi ukomeye mu Rwanda ukoreye igihe kinini Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, Tidjara Kabendera, yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye n’umugabo babanye bakaza gutandukana, kuri ubu yasubije abantu bamaze iminsi baramwibasiye kubera ubu bukwe bwe butavuzweho rumwe.

Uyu munyamakurukazi yasezeranye na Abdul Nasahmad wari umugabo we wa mbere, bakaza gutandukana bafitanye abana babiri. Nyuma ye kandi ku wa 30 Werurwe 2008, yashatse undi mugabo witwa Burakari Abubakar baza gutandukana bafitanye umwana w’umukobwa nyuma yo kunaniranwa.
Ubu bukwe bwabereye muri Tanzani, bwitabirwa n’abantu mbarwa ndetse bunakorwa mu buryo bw’ibanga rikomeye.

Inkuru ikimara kuba kimomo ko Kabendera yakoze ubukwe bwa kabiri n’undi mugabo, hari abatangiye kumutera ubuse bavuga ko arongowe bwa kabiri abandi bakamushinja ko yataye umugabo we akajya kwishakira undi wo muri Tanzania.

Nyuma y’ubwo butumwa butandukanye buserereza Tidjara Kabendera nawe yahise asubiza abamwibasiye abinyujije ku rukuta rwa Instagram ye, avuga ko nawe ari umuntu nk’abandi kandi afite umutima nk’uw’abandi bityo akunda kubaho ubuzima bwe bwite atarebye ibyo undi muntu runaka yatekereza cyangwa yavuga.

PNG - 693.7 kb
Umunyamakuru Tidjala yanenze abamwibasiye ko yakoze ubukwe mu ibanga


Kuri Instagram ye yagize ati “Ibyishimo byanjye n’iby’umuryango wanjye biza mbere ya byose, Hari ibimaze iminsi bihwihwiswa cyangwa se byandikwa… Abandika barandika n’abavuga baravuga kuko ntawe ubuza inyombya kuyomba, ariko se wawundi uvuga, ushyiraho ibitekerezo bitukana aba akuzi neza? Azi ubuzima bwawe?

Abazi ubuzima bwanjye ni bangahe ku buryo umuntu yihanukira akandika ikintu mu bitekerezo uko acyumva, aranzi neza? Wowe wabikoze uranzi neza? Muri make ndatuje, ndanezerewe kandi ntawe nkomerekeje nta n’uwo mbangamiye!”

Yongeyeho ati “Wowe uvuga cyangwa wandika igitekerezo gitukana unabeshya, iyo urangije ntiwigaya? Kuko ndahamya neza ko unzi neza, uzi amateka yanjye n’umuryango wanjye atandika azi ukuri guhabanye n’ibyo wandika cyangwa utekereza, ahubwo wawundi utakuzi niwe ubikora! Ku bw’ibyo rero mutuze mwe muzi ko munkomeretsa ntakimpungabanya kuko Imana yamaze kungira umunyamugisha no kumpa umugisha. Imana iranyoboye mu buzima bwanjye, Imana ndi kumwe nayo iburyo n’ibumoso, amajyaruguru n’amajyepfo!!! Imana iranzengurutse ku buryo mutakwibaza!!! Abandika bandike, abavuga bavuge, maze nanjye ndaryohewe n’ubuzima hamwe n’umuryango wanjye! Ndabakunda!”

PNG - 1.1 Mb
Tidjara Kabendera yibasiwe na benshi kubera yasezeranye mu ibanga


Tidjara Kabendera yasezeranye n’undi mugabo mu gihe yari amaze imyaka ine atandukanye n’umugabo we Burakari wari usanzwe azwi na benshi ko ariwe mugabo we.

Tidjara na Abdulnasahmad bakoze ubukwe mu minsi ishize nyuma yo gutandukana na Bukara, babuherukagamo mu 1996 nyuma yo kubyarana umwana umwe w’umukobwa.

Uyu munyamakuru yemeza ko nta kintu gikomeye cyatumye atandukana na Burakari wahoze ari umugabo we, uretse kuba buri wese aba afite uko atwara ubuzima bwe bwa buri munsi.

PNG - 546.6 kb
Tidjala yari amaze igihe yarongeye kwihuza n’umugabo we wa mbere
PNG - 893.5 kb
Ubwo mu 2008 Tidjara yasezeranaga na Burakari Abubakar bakaza gutandukana

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo