Umukunzi wa Meddy yanze kwihererana ikibatsi cy’urukundo amufitiye ku isabukuru ye-Amafoto

Urukundo rw’ikibatsi rukomeje gushinga imizi hagati y’umuhanzi Meddy n’umukunzi we Mimi Mehfira ukomoka muri Ethiopie aho ku isabukuru y’uyu muhanzi uyu mukobwa yongeye kugaragaza ko yamwihebeye.

Ngabo Medard Jobert n’umukobwa usanzwe umurika imideli witwa Mehfira Mimi bakundana, ntibagihisha iby’urukundo rwabo rwamaze kurenga inkombe, rugasendera imitima yabo kugeza aho batangira kubyereka rubanda.

Uyu mukobwa wahuriye na Meddy muri Amerika, ubumwe bwabo bwatangiye gukomera mu 2016 ubwo yamukoreshaga mu mashusho y’indirimbo ‘Ntawamusimbura’.

Mu 2017 nibwo byatangiye gukemangwa ko bakundana ariko babyerura umwaka ushize ubwo Mimi yandikaga ku isabukuru y’uyu muhanzi akagaragaza ko yamwihebeye.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Kanama 2019, Meddy yizihije isabukuru y’imyaka 31. Mu butumwa yakiriye, ubushobora gutuma ararana ibinezaneza ni ubwa Mimi wamuvuze imyato kakahava.

Abinyujije kuri Instagram ye uyu mukobwa yagize ati “Isabukuru nziza rukundo! Uri umunyamutima mwiza. Umutima utagira uko usa, unkoraho mu buryo bunejeje, inshuti yanjye magara […] Uyu munsi ni uwawe rukundo. Ndakwifuriza imyaka myinshi y’ibyishimo ndetse n’ubuzima buzima.”

Mu butumwa bw’urukurikirane bugaragaza ko Mimi yihebeye Meddy hari aho yanditse avuga ko akunda uyu muhanzi by’indengakamere.

Mu ijoro ryo ku wa 5 Kamena uyu mwaka, nabwo Mimi yashyize ifoto ku rubuga rwe rwa Instagram yegamye mu bituza by’umukunzi we yongeraho amagambo agaragaza ko yaguye ahashashe.

Ati “ Nta byishimo bibaho mu buzima nko gukunda, ugakundwa.”

Icyo gihe Meddy wamamaye mu ndirimbo yise “Slowly” nawe yanze kwiyumanganya asubiza umukunzi we ati “Gukundwa nawe” ubundi ashyiraho agatima nk’ikimenyetso cy’urukundo.

Meddy n’umukunzi we baherutse kujya kwishimisha muri Mexique ku kirwa cya Isla Mujeres aho bari kumwe n’izindi nshuti zabo.

Mu mpera z’umwaka ushize Meddy yagiye kumwerekana mu muryango ubwo yari yitabiriye igitaramo cya East African Party cyatangiye umwaka wa 2019.

Icyo gihe babanje guca ku ivuko ry’uyu mukobwa Meddy aramutsa abo kwa sebukwe.

Ubwo Meddy aheruka i Kigali yabajijwe ku bivugwa ko yaba abana mu nzu imwe n’uyu mukobwa avuga ko atari byo kandi najya kurongora azakora imihango yose y’ubukwe mu magambo make asubiza ko atari ko biri.

Gusa mu kiganiro yagiranye na BBC ku wa Gatatu, Meddy yavuze ko Mimi atari Fiancée we nk’uko bamwe babifashe ngo kuko nta mpeta ye afite.

Ni imvugo yavugishije benshi mu gihe yamaze kwerekana uyu mukunzi we mu muryango we gusa yongeyeho ko Imana imufashije bazatera indi ntambwe bakarushingana.


Mehfira yagaragaje urukundo afitiye Meddy ku isabukuru ye


Mimi Mehfira ukomoka muri Ethiopie yegukanye umutima wa Meddy


Meddy yamaze kwerekana umukunzi we mu muryango


Ubwo Meddy n’umukunzi we basesekaraga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali I Kanombe baje mu gitaramo

Gusa mu kiganiro yahaye BBC, Meddy yavuze ko Mimi atari Fiancee we ngo kuko nta mpeta yamwambitse

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Dushimimana egide asencio emery Kuya 8-08-2019

Uramukwiyepe uwomukobwanimwiza icyamumpanange naramukunzepe uwampuzanawebyanshimisha nkunda mimi95 gatanu gasigayenakamedy murakoze ndi gahara mukagari kanyakagezi