Umukunzi wa Meddy yakiranywe urugwiro na Nyirabukwe

Nyuma yuko asesekaye mu Rwanda ari kumwe n’umukunzi we, umuhanzi Ngabo Medard uzanataramira abanyarwanda tariki ya 01 Mutarama 2019 yahise yerekeza mu muryango we avukamo kubereka umukunzi we ukomoka muri Etiyopiya ariwe Mimi Mehfira maze Nyirabukwe (Nyina wa Meddy) amwakirana urugwiro rwinshi.

Uretse umuryango wa Meddy wakiranye yombi uyu mukunzi we, n’abakunzi be bamweretse urukundo rukomeye dore ko hari hashize igihe kinini uyu muhanzi abazwa ibijyanye n’uwo bakundana.

Kuri Noheli, Mimi yakiriwe n’umuryango w’umukunzi we, umuryagno utuye I Remera mu mujyi wa Kigali, maze bifotoranya amafoto menshi agaraza urugwiro rwinshi.

Meddy na Mimi bari kwishimana mu gihe uyu muhanzi akomeje imyiteguro y’igitaramo East African Party giteganyijwe ku bunani.

Umwe mu bagize umuryango wa Meddy yaciye amarenga y’uko aba bombi bashobora kuzashyingiranwa mu mwaka ugiye gutangira wa 2019.

Meddy yatangiye kuza ku isonga ry’abahanzi nyarwanda bakunze kuva mu myaka ya za 2009, ubwo yashyiraga indirimbo ye yambere hanze yise Amayobera.

N’ubwo amaze imyaka myinshi atuye muri Amerika, urukundo abakunzi ba muzika bamukunda ntirwaretse kwiyongera haba mu Rwanda ndetse no mu karere.

Muri uyu mwaka wa 2018 nibwo urukundo rwa Meddy na Mimi rwatangiye kwigaragaza cyane, ndetse uyu mukobwa ukomoka muri Ethiopia yakunze kumuba hafi mu bitaramo byabereye hanze ya Amerika, ari nayo mpamvu hari abavuga ko baba babana.

PNG - 877.2 kb
Umukunzi wa Meddy na Nyirabukwe wamwakiranye urugwiro
JPEG - 54.8 kb
Mama wa Meddy, Meddy n’umukunzi we bareba udufoto two mu bwana twa Meddy
JPEG - 65.8 kb
Umukunzi wa Meddy na muramukazi we (mushiki wa Meddy) basangiye Noheli

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Niyomwungeri Jy p Kuya 28-12-2018

Jyambere meddy turakwemera

Niyonkuru Abdulillah Kuya 27-12-2018

Thank you !!for Coming in your country!! l wish you to success in your love!! meddy your the king

nsanzumuhire edison Kuya 27-12-2018

meddy turagukunda cyane kandi ufite umukunzi mwiza cyane komerezaho umwiteho merry christmas

nsanzumuhire edison Kuya 27-12-2018

meddy turagukunda cyane kandi ufite umukunzi mwiza cyane komerezaho umwiteho merry christmas

nsanzumuhire edison Kuya 27-12-2018

meddy turagukunda cyane kandi ufite umukunzi mwiza cyane komerezaho umwiteho merry christmas