Umukunzi wa Meddy yahishuye byinshi ku rukundo rwabo, ngo yiteguye gushakana na we

Umunya-Etiyopiyakazi Sosena Aseffa [Mimi] watwaye umutima w’umuhanzi Nyarwanda Ngabo Medard [Meddy], yahishuye byinshi ku rukundo rwabo birimo no kuba yiteguye gushyingiranwa na we ngo kuko amukunda cyane.

Ku munsi w’ejo uyu mukobwa yafashe akanya aganira n’abakunzi be kuri Instagram, aho yatanze umwanya ngo bamubaze ibibazo bashaka.

Bimwe mu bibazo yabajijwe byagiye byibanda ku buzima bwe bwite ndetse no ku mukunzi we Meddy.

Umwe yamubajije niba azashyingiranwa na Meddy maze amusubiza atajijinganyije ko bazashyingiranwa.

Yahishuye ko kandi yanatangiye kwiga Ikinyarwanda afite umwarimu urimo umwigisha.

Abajijwe ikintu yaba yarakundiye uyu musore w’umunyarwanda, mu magambo macye yagize ati "Ni umwizerwa kandi arubaha.”

Tariki ya 1 Mutarama 2019 ni bwo Meddy yerekanye umukunzi we mu Rwanda mu gitaramo cya East African Party Meddy yari yatumiwe kuririmbamo, akaba ari nabwo uyu mukobwa w’imyaka 30 aheruka mu Rwanda ariko akaba yavuze ko ari hafi kugaruka.

Urukundo rwa Meddy na Mimi rwatangiye muri 2017 ubwo Meddy ubwe yatangazaga ko hari umukobwa utari Umunyarwanda asigaye atereta uba muri Amerika.


Twabibutsa ko Meddy yamaze kwerekana uyu mukunzi we mu muryango we, aha yari kumwe na nyirabukwe aho urugwiro rwari rwose


Mama wa Meddy, Meddy n’umukunzi we bareba udufoto two mu bwana twa Meddy


Ubwo Meddy yerekanaga umukunzi we





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo