Urupfu rw’umukobwa wapfuye ku munsi w’ubukwe bwe rwashenguye benshi

Umukobwa wo mu gihugu cya Ghana wari umaze igihe kinini yitegura kwambikana impeta y’ubutazatandukana n’umukunzi we, yashenguye imitima ya benshi nyuma yuko yitabye Imana ku munsi yagombaga gukoraho ubukwe bwari buteganyijwe ku munsi wo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.

Uyu mukobwa wari umwalimu yitwaga Pearl Sedinam Lulu, mu gitotondo cyo ku wa Gatanu ushize nibwo inkuru y’urupfu rwe yatunguye abiteguraga kuza kumutahira ubukwe bwagombaga kuba ku mugoroba ahitwa Volta muri Ghana.

Kuri uwo wa Gatanu, Lulu yagombaga gukora ubukwe bwo gusabwa no gukobwa aho yari agiye kurongorwa na Mawufemor Kosi Wampah, bucyeye bwaho ku wa Gatandatu ni bwo bari gusezerana Imbere y’Imana.

Mbere gato y’uko imigenzo gakondo itangira mu rugo iwabo bitegura umukwe, Lulu yatatse ko arwaye umutwe, bamujyana kwa muganga ahita agwayo.

Ikinyamakuru Naija cyanditse iyi nkuru kivuga ko mbere yo kuvuga ko arwaye umutwe, nyakwigendera yahamagawe n’imwe mu nshuti ze gusa ibyo bavuganye ntibiramenyekana.


Pearl Sedinam Lulu yitabye Imana ku wa Gatandatu ari nabwo yari bushyingirwe bishengura benshi




@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo