Umukobwa washyirwaga mu majwi kuzarongorwa na Ali Kiba yabiteye utwatsi

Hashize iminsi havugwa amakuru ko umuhanzi Ali Kiba yitegura gusezerana n’umukobwa wo muri Kenya witwa Tanasha Donna Barbieri Oketch ariko uyu mukobwa yakuyeho urujijo yerura ku mugaragaro ko nta bukwe afitanye na Ali Kiba ndetse ko nta na gahunda bafitanye.

Ibi uyu mukobwa yatangaje byatunguye benshi kuko abenshi bemeza ko ubukwe bwabo bwari bushyushye imyiteguro yabwo igeze kure nkuko aya makuru yari yemejwe n’umuvandimwe wa Ali Kiba witwa Abdul Kiba.

Abicishije ku rukuta rwe rwa Snapchat, Tanasha Donna Barbieri Oketch ukunze kwitwa Zahara Zaire, yateye utwatsi aya makuru yose ndetse ahakana yivuye inyuma ko amakuru avugwa ntacyo ayaziho.

PNG - 314 kb
Zahara Zaire yateye utwatsi iby’ubukwe bwe na Ali Kiba bimaze iminsi bicicikana


Mu magambo ye kuri Snapchat Zahara Zaire yagize ati “ nifuje gukuraho igihuha kimaze iminsi kizenguruka mu binyamakuru yewe no ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko byo muri Tanzaniya bivuga ko gewe na Ali Kiba dukundana tunafitanye ubukwe, ibi ni binyoma byambaye ubusa. Ali Kiba turacyakorana ariko ibyo ntibirimo ni ibihuha”.

Nubwo Tanasha Donna Barbieri Oketch yavuze ibi byose, nta gushidikanya ko asanzwe afitanye umubano ndetse wihariye na Ali Kiba dore ko bakunze kugaragara mu mafoto atandukanye bagirana ibihe byiza. Si ibi gusa uyu mukobwa yanagaragaye mu mashusho y’indirimbo ya Ali Kiba yafatanyije na Christian Bela yitwa ‘Nagharamia’.

PNG - 469.1 kb
Zahara Zaire, yigeze kugirana na Ali Kiba ibihe byiza


Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuruIgitekerezo