Umukobwa wakebesheje umuhanzikazi Assinah urwembe yashyikirijwe RIB

Polisi y’u Rwanda yemeje ko yamaze gufata umukobwa witwa Ingabire Shakira ukekwaho gukubita no gukomeretsa umuhanzikazi Asinah Mukasine, ngo yamaze gushyikirizwa RIB.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kanama 2019, ni bwo uyu muhanzi yasagariwe n’umukobwa amusanze muri kamwe mu tubari twa Kigali (People Club) amukebesha urwembe ku itama.

Abazwa ku by’uyu mukobwa wamusagariye, icyo gihe Asinah yavuze ko atamuzi ndetse ko nta n’icyo bapfa uretse ko ngo agenda avuga ko yamutwaye umugabo. Yahise atanga ikirego kuri Polisi.

Ku mugoroba w’ejo ku wa Gatatu tariki ya 11 Nzeli 2019, Polisi y’igihugu ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, yatangaje ko yamaze guta muri yombi uyu mukobwa ukekwaho iki cyaha.

Kuri Twitter yayo Polisi yagize iti "Polisi yafashe uwitwa Ingabire Shakira ufite imyaka 27 wavukiye mu mudugudu w’Akabugenewe, Akagali ka Kinyange, Umurenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge. Ingabire Shakira arakekwaho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa yakoreye Mukasine Asinah. Akaba yashyikirijwe RIB."


Polisi yemeje ko uyu mukobwa wasagariye Assinah yashyikirijwe RIB

Ingingo y’121: Gukubita cyangwa gukomeretsa kubushake

Umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).

Iyo icyaha cyakorewe umwana, umubyeyi, uwo bashyingiranywe cyangwa umuntu udashoboye kwitabara kubera imiterere ye ku mubiri cyangwa mu bwenge, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka umunani (8) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW).

Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye indwara cyangwa kudashobora kugira icyo umuntu yikorera ku buryo budahoraho, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Iyo byateye indwara idakira, ubumuga buhoraho butuma ntacyo yikorera, kubuza burundu urugingo rw’umubiri gukora no gutakaza igice cy’umubiri, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW). Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byagambiriwe, byategewe igico, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka cumi n’itanu (15) ariko kitarenze imyaka makumyabiri (20) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW).

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo