Umukobwa wa Obama ari kwibanira mu nzu imwe n’umusore bakundana-Amafoto

Malia Obama, umukobwa w’imfura w’uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama yavugishije benshi nyuma yuko amaze ikiruhuko cy’iminsi mikuru ya Noheli n’ubunani yibanira mu nzu imwe n’umusore bakundana bonyine, ifite akayabo ka miliyoni n’ibihumbi 800 by’amadolari mu mujyi wa London.

Malia Obama n’umukunzi we Rory Farquharson banganya imyaka 2, bizihije iminsi mikuru bari kumwe bonyine mu nzu y’umuryango w’uyu musore mu mujyi wa London ndetse ibinyamakuru bivuga ko urukundo rw’aba bombi rukomeye bashobora kurushinga.

Malian na Rory bagaragaye batemberanye mu maresotora no mu tubari two mu gace ka Islington, urukundo ruganje.

Hashize imyaka 2 aba bombi bagaragaje ku mugaragaro ko bakundana ubwo basomaniraga muri kaminuza ya Harvard bombi bigamo muri 2017.

Malia n’uyu mukunzi we w’umumiliyoneri bahisemo kuza kwizihiriza hamwe iminsi mikuru isoza umwaka mbere y’uko basubira ku ishuli gukomeza amasomo.

Umwe mu bagore wabonye aba bombi I London, yabwiye MailOnline ati “Bari biyoberanyije cyane ariko bari bishimye ndetse batuje cyane. Malia yari yambaye ipantaro nini cyane n’ikoti ry’umukara, atasokoje umusatsi ndetse atisize ibirungo. Rory yari yambaye ikoti rya Khaki n’ipantaro y’ikoboyi (Jeans).

Aba bombi bamaze kwereka urukundo rwabo abagize imiryango yabo ndetse iki kinyamakuru cyavuze ko umubano wabo ugeze ku rwego ruhambaye.

Irebere na Video utapfa gusanga ahandi: Ngaho nawe ribagire urebe uburyo uburwayi bw’uyu mwana bukomeye, akaneye ubufasha bwihuse kuko igice cyo hasi cye kiri kubora:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo