Umukinnyi wa Basketball Fabrice Rukundo yetereye ivi muri Kigali Arena

Mu mikino yiswe All Star Games yabereye muri Kigali Arena, umukinnyi wa Basketball Fabrice Rukundo yetereye ivi umukobwa bari bamaze iminsi bakundana amusaba ko yazamubera umugore.

Kigali Arena yari yakubise yuzuye, abantu bagiye kubona babona uyu mukinnyi wari wanigaragaje, umukunzi we aza kumusoma undi ahita atera ivi amusaba ko bazashyingiranwa.

Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda ribinyujije kuri Twiter, rikaba ryabifurije urukundo ruzira amakemwa.







Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo