Umukinnyi Yaya Touré yandikiye andi mateka mu Bushinwa

Nubwo afite imyaka 36 y’amavuko, Yaya Touré aracyongera imihigo mu buzima bwe nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru dore ko n’ubusanzwe bwararanzwe no kugera kuri byinshi.

Uyu wahoze akina hagati mu ikipe ya Manchester City, yafashije ikipe ye ya Qingdao Huanghai ikina mu cyiciro cya kabiri mu Bushinwa kuzaba ikina mu cyiciro cya mbere cya shampiyona mu mwaka utaha.

Ejo ku wa gatandatu yakinnye umukino wose ubwo batsindaga Shanghai Shenxin ibitego 2 - 0 bakabona umwanya muri shampiyona y’icyiciro cya mbere - ku nshuro ya mbere mu mateka y’iyi kipe.

Ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, Touré yanditse ati "Uyu munsi twanditse amateka. Twazamutse mu cyiciro!"


Yaya Touré kuri Twitter yishimira kwandika andi mateka muri ruhago

Gutsinda kw’ikipe ye ya Qingdao Huanghai bivuze ko ubu irusha amanota atatu Guizhou Zhicheng iri ku mwanya wa Kabiri.

Ni mu gihe hitegurwa umukino wa nyuma wa shampiyona wo mu mpera y’icyumweru gitaha bazakina na Nantong Zhiyun, aho kunganya gusa bizaba bihagije ngo begukane shampiyona y’icyiciro cya kabiri.

Touré yongeyeho ati "Mu mwaka utaha w’imikino Qingdao Huanghai FC izaba iri aho ikwiye kuba iri... muri [shampiyona y’icyiciro cya mbere ya] The Chinese Super League".

"Ntewe ishema no gufasha ngo ibi bigerweho ariko ndashaka igikombe. Haracyari umukino umwe".

Touré yageze muri iyi kipe ya Qingdao Huanghai mu kwezi kwa Karindwi uyu mwaka.

Hari nyuma yaho nta kipe yindi yari afite akinira kuva Kontaro ye mu ikipe ya Olympiakos yo mu Bugereki yasozwa mu kwezi kwa cumi na Kabiri mu 2018.

Mbere yaho, yamaze imyaka umunani akinira Manchester City aho yatsindiye ibikombe birindwi birimo bitatu bya shampiyona ya Premier League.

Mbere yaho kandi, yatsindiye ibikombe bibiri bya shampiyona ya La Liga, igikombe cya Champions League, igikombe cya Super Cup ndetse n’Igikombe cy’Isi cy’ama-Clubs’ mu myaka itatu yakiniye Barcelone kuva mu 2007 kugera mu 2010.

Touré yanakiniye ikipe y’igihugu cye cya Côte d’Ivoire imikino 101, ndetse yari Kapiteni w’iyo kipe ubwo begukanaga igikombe cya Afurika cy’ibihugu mu mwaka wa 2015.


Yaya Touré yatsindiye ibihembo 16 bikomeye mu myaka 18 amaze akina umupira w’amaguru


Yaya Touré akomera amashyi abafana ba Qingdao Huanghai





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo