Umukinnyi Papy Faty waguye mu kibuga arashyingurwa none i Bujumbura

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burundi ryatangaje ko umurambo w’umukinnyi Papy Faty uherutse kugwa mu kibuga ari gukina agapfa wagejejwe i Bujumbura kuri uyu wa kane, urashyingurwa uyu munsi.

Uyu mukinyi wakiniye amakipe y’i Burundi, mu Rwanda, muri muri Turkiya na Africa y’Epfo yaguye mu kibuga tariki 25 z’ukwezi gushize kwa kane ubwo yarimo akinira ikipe ya Malanti Chiefs mu bwami bwa eSwatini.

Faty w’imyaka 28 yari asanzwe agira uburwayi bw’umutima ari nabwo bivugwa ko bwamuhitanye.

Ku mafoto yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga, umurambo we i Bujumbura wakiriwe n’abo mu murwango we, barimo umwana we w’umukobwa n’umugore we.

Hari kandi bamwe mu bayobozi mu gihugu na Lydia Nsekera wayoboye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burundi, ubu akaba umugore wa mbere ku isi uri mu nama y’ubutegtsi ya FIFA.

Nyuma yo kugezwa i Bujumbura kuri uyu wa kane, umurambo wa Papy Faty urashyingurwa uyu munsi mu irimbi rya Mpanda i Bujumbura nk’uko ibinyamakuru mu Burundi bibivuga.

PNG - 541.5 kb
Umurambo wa Papy Faty wagejejwe i Bujumbura kuri uyu wa kane

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo