Umukinnyi Neymar byamwanze mu nda agaruka gusura bagenzi be I Barcelona

Mu minsi mike ishize nibwo umukinnyi w’icyamamare ukomoka mu gihugu cya Bresil, Neymar Jr Santos Das Silva yongeye gukandagiza ikirenge cye ku kibuga cy’umupira w’amaguru cy’ikipe ya Barcelone cyizwi nka Camp Nou azanywe n’urukumbuzi rwinshi yari afitiye inshuti ze bakinanye Lionel Messi na Luis Suarez nyuma yuko yerekeje mu kipe ya PSG muri uyu mwaka.

Neymar ni umukinnyi uzwi cyane ku rwego rw’isi nyuma yo kuba ari we mukinnyi mu mateka y’umupira w’amaguru waguzwe amafaranga menshi avuye muri Barcelona yerekeza muri PSG ku kayabo k’amaEuro miliyoni 198 zose.

Muri uyu mwaka nibwo ikipe ya PSG yagaragaje ko yifuza Neymar ibyo bamwe babonaga klo ari inzozi nyamara byaje kurangira ikipe ya PSG izikabije ikegukana uyu mukinnyi imutanzeho amafranga ataragurwa undi mukinnyi wese kuri iyi si nzima angina n’amaEuro miliyoni 198 zose..

Nyuma yuko ageze mu ikipe ya PSG, Neymar ntiyibagiwe ikipe ye ya Barcelona ndetse na bagenzi be bayikinanagamo by’umwihariko Lionel Messi na Luis Suarez bafatanyaga mu busatirizi bw’ikipe ya Barcelona ari nacyo cyatumye afata akanya akagaruka kubasura ngo bongere bicarane ku meza amwe banasangire nk’inshuti ze magara.

Ku cyumweru tariki ya 29 Ukwakira 2017 nibwo Neymar yagarutse ku kibuga cy’ikipe ya Barcelona cya Camp Nou aje gusura ikipe ye yahoze akinira ndetse by’umwihariko azanywe no gusura Lionel Messi na Luis Suarez.

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Didieu Kuya 23-06-2019

Neymar agaruke muri barcelon

Didieu Kuya 23-06-2019

Neymar agaruke muri barcelon