Umuherwekazi Zari mu gahinda yibuka Ssemwanga wari umugabo we

Uwahoze ari umugore wa Diamond Platnumz Zarinah Hassan (Zari), aracyashengurwa bikomeye n’urupfu rw’uwahoze ari umugabo we Ssemwanga babyaranye abana batatu, akavuga ko atazigera amwibagirwa kuko aho ari hose aba amwumva iruhande rwe.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, umuherwekazi Zari yifurije isabukuru umugabo we kuri ubu wakabaye yujuje imyaka 41 y’amavuko.

Ati “ Uyu munsi wakabaye wujuje imyaka 41 gusa Imana yari ifite indi migambi. Mu by’ukuri turagukumbuye gusa bimeze nk’aho utigeze Uganda. Nkubona binyuze mu bahungu bawe. Numva turi kumwe aho ndi hose.”

Yakomeje agira ati “Nkurebera mu bahungu twabyaranye niyumvamo ko uhari ahantu hose ndi. Umurage wawe uracyahari. Komeza uruhukire mu mahoro kugeza igihe tuzahurira.”

Ivan Semwanga yari umunyemari uzwi cyane muri Uganda gusa izina rye ryashinze imizi muri Afurika y’Uburasirazuba ahanini kubera urukundo rwe na Zari n’uruhare yagize mu iterambere rya Uganda mu buryo butandukanye.

Yitabye Imana ku wa 25 Gicurasi 2017, yaguye muri Afurika y’Epfo azize indwara yo guturika imitsi yo mu mutwe. Ashyingurwa muri Nyakanga 2017.

Nyuma y’urupfu rwe Zari mu bihe bitandukanye yagiye agaragaza ishavu yasigiwe n’uburyo uyu mugabo wamusigiye abana batatu yapfuyemo akenshi akajya kuririra no kumva ye.

Zari yabyaranye na Ssemwanga abana barimo uwitwa Quincy, Raphael na Pinto. Barushinze mu 2011 ariko urukundo rwabo ntirwaramba kuko mu 2014 zari yahise yikundanira na Diamond Platnumz, ubu na we batandukanye bafitanye abana babiri.

PNG - 925.5 kb
Zari avuga ko yizeye kuzabonana n’uwari umugabo we Ivan Semwanga
PNG - 902.6 kb
Uyu muherwekazi yahishuye ko ahorana intimba y’uko Ssemwanga yapfuye
PNG - 578.5 kb
Zari yongeye kwitsa kuri Ssemwanga bakundanye bakabyarana abana batatu
PNG - 637.2 kb
Byari amata n’ubuki Zari Hassan atarapfusha umugabo we

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo