Umuhanzi Thacien Titus yahinduye inyogosho anashyira hanze indirimbo nshya

Umuhanzi Tuyishime Thacien uzwi ku izina rya Thacien Titus, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Ukwakira 2019, yashyize hanze indirimbo ye nshya yise “Ijuru rito”.

Ni indirimbo ashyize hanze nyuma y’iminsi micye akoze igitaramo gikomeye yari yise “Ntituzayoba Live Concert” cyabereye kuri Paruwasi ya ADEPR Taba mu Mujyi wa Butare ku itariki ya 22 Nzeri 2019.

Thacien Titus mu gushyira hanze iyi ndirimbo, yayimenyekanishije akoresheje ifoto ariho n’umugore we bameze nk’abari gusenga.

Icyo bantu benshi bakomeje guhurizaho ku mbuga nkoranyambaga, ni uko ifoto y’uyu muhanzi uri gushyira imbaraga mu muziki cyane muri iyi minsi, yagaragaye afite inyogosho nshyashya.

Bamwe bati "Yari asanzwe yiyogoshesha mu buryo busanzwe cyangwa “Ordinaire” mu buryo bugaragarira buri wese ko nta bikabyo yashyizemo, ariko kuri ubu ngo yiyogoshesheje “Ordinaire” ariko ifite “Penque” hejuru ku mutwe".

Aganira n’ikinyamakuru umubavu.com, yavuze ko atahinduye uburyo bwo kwiyogosheshamo.

Yabanje guseka aravuta ati "Hahahahahah…..Ntabwo nahinduye inyogosho, ahubwo ni uko nifotoje ndi kureba hasi.”

Abajijwe iby’iyi ndirimbo n’ifoto iri kuyimenyekanisha yashyizego umugore we bagaragara nk’abari gusenga, yavuze ko urugo rwiza rurangwa no gusenga.

Ati "Abagize umuryango iyo babayeho mu bubryo bwo gusenga, baba bameze nk’abari mu ijuru rito.”

Yakomeje asaba abakristu bose kurushaho gusenga cyane, kuko ari byo bizabafasha kunesha icyaha.

Thacien Titus azwi mu ndirimbo ’Mpisha mu mababa’, ’Uzaza ryari Yesu’, ’Aho ugejeje ukora’ n’izindi ....

Uyu muhanzi usengera muri ADEPR, yatangiye kuririmba yiga mu mwaka wa Kabiri w’amashuri yisumbuye ahitwa i Kibogora muri Nyamasheke.

Amaze imyaka icyenda, akora umuziki nk’uwabigize umwuga. Indirimbo ye yise “Aho ugejeje ukora” yamuhesheje ibihembo bibiri bya MTN Caller Tune, mu mwaka wa 2016.

Titus w’imyaka 32 amaze gushyira yanze Album zirimo iyo yise “Aho ugejeje Ukora Yesu”, “Mpisha mu mababa” n’iya Gatatu yitegura kumurikira abakunzi be yitwa "Ntitizayoba"

Umva hano indirimbo nshya ya Thacien Titus:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo