Social Mula agiye kumurika Alubumu ye ya mbere yise “Ma Vie”

Uyu muhanzi ukora injyana ya R&B ubusanzwe akaba yitwa Mugwaneza Lambert uzwi nka Social Mula, igitaramo azakora kizaba mu ugushyingo 2019.

Amakuru y’iki gitaramo yamenyekanye binyuze mu butumwa yacishije kurubuga rwe rwa instagram.

Yagize ati:” mbanje gushimira abakunzi b’umuziki nyarwanda by’umwihariko abakunzi banjye ndetse n’itangazamakuru muri rusange ku rukundo ndetse n’ubufasha mudahwema kuduha!!! Mboneyeho kubamenyesha ko mu myaka igera kuri 6 irenga ho gato maze mu muziki nyarwanda, ngize amahirwe yo kubagezaho umuzingo w’indirimbo twumvise muri iyo myaka(album launch)nkaba nabasabaga ko mwese mwazaza kunshyigikira kuri uwo munsi uzaba udasanzwe muri career yanjye !! Murakoze cyane Imana ibarinde”

Iki gitaramo cyo kumurika iyi album Social Mula ari kugitegura afatanyije na company yitwa sensitive, isanzwe itegura ibitaramo, iyi ikazaba ariyo album ye ya mbere ashyize hanze kuva mu mwaka wa 2012 yatangira urugendo rwe rwa muzika. Iyi album kandi izaba iriho indirimbo nyinshi, zitarasohoka kugeza ubu.

Tubibutse ko kandi Social Mula ariwe muhanzi uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Prix Découvertes muri uno mwaka wa 2019, iri rushanwa rikaba ritegurwa na Radio mpuzamahanga y’ Abafaransa (RFI), umwaka ushize rikaba ryari ryegukanywe n’umunyarwanda Yvan Buravan.
Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo