Close MORE NEWS Umuhanzi Ringtone w’indirimbo zihimbaza Imana yateguye Range Rover ahonga Zari ngo amuhe urukundo UMUBAVU.com Daniel MUKESHIMANA Kuya 11-05-2018 saa 07:26' whatsapp Facebook Umuhanzi ukora indirimbo zihimbaza Imana muri Kenya, uzwi ku izina rya Ringtone Apoko, aratangaza ko kuri ubu yamaze kugura umuturika w’imodoka aza guhonga Zari wari umugore wa Diamond Platnumz kugira ngo arebe ko yamuha urukundo dore ko uyu muherwekazi yaraye asesekaye muri Kenya aho aje mu bikorwa bitandukanye byo kurwana indwara ya Kanseri by’umwihariko mu gikorwa kiswe ‘Colour Purple Concert’ giteganyijwe kuzaba taliki ya 12 Gicurasi 2018. Nyuma y’igihe gito Zari atandukanye na Diamond, umuhanzi Ringtone Apoko ni we mugabo watangaje bwa mbere ko ashaka gukundana na Zari akamwibagiza agahinda Diamond yamuteye ndetse nyuma y’igihe gito yahise yifotoza ari mu nka 48 z’inkwano yateguriye umuryango w’uyu mugore. Ubu noneho, Ringtone Apoko yakajije umurego mu gushakisha uko yakwegukana umutima wa Zari. Yageze ku rwego yemera kuzatanga ibye byose ariko akegukana umutima w’uyu mugore uri mu banyamafaranga bazwi muri Uganda. Yanditse kuri Instagram ko yamaze kugura imodoka nshya ya Range Rover Sport nshya yasohotse mu ruganda mu mwaka wa 2017 kugira ngo azayihe Zari witegura gusura Kenya muri iyi minsi. Yanditse agira ati : "Nshuti Zari, Ndabizi neza ko ugiye kuza muri Kenya mu gihe cya vuba uhereye none. Ndagira ngo mfate uyu mwanya nguhe ikaze mu gihugu cyanjye cyiza. Nabonye wari wagiye mu rusengero ku Cyumweru, byaranshimishije kuko muri Yesu niho honyine utazababazwa nk’uko Diamond yabigenje. Ndakwinginze guma mu rusengero. Uherutse kwandika kuri Instagram ko ukeneye imodoka ya Range Rover, ni byiza kandi nahise mbizirikana, niyo mpamvu nshaka ko Isi yose imenya ko nakuguriye imodoka nshya Range Rover sport 2017. Nkwiseguyeho kuko washakaga iy’umweru ariko nabashije kugura ifite ibara ry’umukara. Ndagusabye uzagerageze ushake uburyo wazava hano ufashe urufunguro rwawe. Mu gihe uzamara muri Kenya uzambwire ikintu cyose uzakenera, nzakora ibishoboka byose bikorwe ku bwawe". Ringtone Apoko uzwi mu ndirimbo ‘Pamela’, amaze iminsi akubita agatoki ku kandi ko azatuza umunsi azegukana Zari ndetse yabigaragaje kenshi ku mbuga nkoranyambaga ze abwira abafana be ko azakora igishoboka inzozi ze zikaba impamo. Zari yari aherutse kwifotoza ahagaze imbere ya Range Rover ayiherekeza amagambo avuga ko yifuza kuyitunga bidatinze. Ibi byatumye umubare w’abagabo bamutereta wiyongera ndetse abenshi bazaga bamubwira ko bazamuha ibirenze imodoka. Ibi bije nyamara mu gihe Zari aheruka kugaragaza ko yazinutswe igitsina gabo, nubwo bitabuza ko umunsi ku wundi yakira ubusabe butabarika bw’abamubwira ko bashaka urukundo no kumutetesha mu buryo bwo kumwibagiza Diamond. Mu minsi ishize ubwo yaganiraga na Pulse Magazine, umuhanzi Ringotne utarasibye kugaragaza ko yifuza Zari mu buryo bukomeye, yagize ati “Zari akeneye kongera kwitabwaho, mfite buri kimwe cyatuma aba umugore w’icyubahiro, uriya Diamond yumvaga ko azamuhaza muri buri kimwe ariko si ko biri kuko nta mashilingi ahagije afite yatunga Zari nk’uko njye nabikora ndetse Diamond yitiranyije Zari n’abandi bakobwa yaba yaramenyanye nabo, ntabwo umugore w’umukire yabasha kuguma muri Tanzaniya, ahubwo yaguma muri Kenya (aho uyu Ringtone abarizwa)”. Ringtone akomeza avuga ko yatakaje iby’agaciro mu rwego rwo kwereka Zari ko yishoboye kuri buri kimwe, kugirango arebe ko yamusanga akamuhoza ayo yarijijwe na Diamond yose. Tubibutse ko kuri uyu wa kane taliki ya 10 Gicurasi aribwo Zari yasesekaye muri Kenya aje mu gikorwa kiswe ‘Colour Purple Concert’ giteganyijwe kuzaba taliki ya 12 Gicurasi 2018 akaba kandi ukubutse muri Afurika y’Epfo aho asanzwe aba bityo bikaba bitegerejwe kureba irengero ry’uyu muturika w’imodoka umuhanzi Ringtone yaguze niba bizamuhira Zari akawakira akanamuha icyo yifuza. . Daniel MUKESHIMANA@Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu
Umuhanzi Ringtone w’indirimbo zihimbaza Imana yateguye Range Rover ahonga Zari ngo amuhe urukundo UMUBAVU.com Daniel MUKESHIMANA Kuya 11-05-2018 saa 07:26' whatsapp Facebook Umuhanzi ukora indirimbo zihimbaza Imana muri Kenya, uzwi ku izina rya Ringtone Apoko, aratangaza ko kuri ubu yamaze kugura umuturika w’imodoka aza guhonga Zari wari umugore wa Diamond Platnumz kugira ngo arebe ko yamuha urukundo dore ko uyu muherwekazi yaraye asesekaye muri Kenya aho aje mu bikorwa bitandukanye byo kurwana indwara ya Kanseri by’umwihariko mu gikorwa kiswe ‘Colour Purple Concert’ giteganyijwe kuzaba taliki ya 12 Gicurasi 2018. Nyuma y’igihe gito Zari atandukanye na Diamond, umuhanzi Ringtone Apoko ni we mugabo watangaje bwa mbere ko ashaka gukundana na Zari akamwibagiza agahinda Diamond yamuteye ndetse nyuma y’igihe gito yahise yifotoza ari mu nka 48 z’inkwano yateguriye umuryango w’uyu mugore. Ubu noneho, Ringtone Apoko yakajije umurego mu gushakisha uko yakwegukana umutima wa Zari. Yageze ku rwego yemera kuzatanga ibye byose ariko akegukana umutima w’uyu mugore uri mu banyamafaranga bazwi muri Uganda. Yanditse kuri Instagram ko yamaze kugura imodoka nshya ya Range Rover Sport nshya yasohotse mu ruganda mu mwaka wa 2017 kugira ngo azayihe Zari witegura gusura Kenya muri iyi minsi. Yanditse agira ati : "Nshuti Zari, Ndabizi neza ko ugiye kuza muri Kenya mu gihe cya vuba uhereye none. Ndagira ngo mfate uyu mwanya nguhe ikaze mu gihugu cyanjye cyiza. Nabonye wari wagiye mu rusengero ku Cyumweru, byaranshimishije kuko muri Yesu niho honyine utazababazwa nk’uko Diamond yabigenje. Ndakwinginze guma mu rusengero. Uherutse kwandika kuri Instagram ko ukeneye imodoka ya Range Rover, ni byiza kandi nahise mbizirikana, niyo mpamvu nshaka ko Isi yose imenya ko nakuguriye imodoka nshya Range Rover sport 2017. Nkwiseguyeho kuko washakaga iy’umweru ariko nabashije kugura ifite ibara ry’umukara. Ndagusabye uzagerageze ushake uburyo wazava hano ufashe urufunguro rwawe. Mu gihe uzamara muri Kenya uzambwire ikintu cyose uzakenera, nzakora ibishoboka byose bikorwe ku bwawe". Ringtone Apoko uzwi mu ndirimbo ‘Pamela’, amaze iminsi akubita agatoki ku kandi ko azatuza umunsi azegukana Zari ndetse yabigaragaje kenshi ku mbuga nkoranyambaga ze abwira abafana be ko azakora igishoboka inzozi ze zikaba impamo. Zari yari aherutse kwifotoza ahagaze imbere ya Range Rover ayiherekeza amagambo avuga ko yifuza kuyitunga bidatinze. Ibi byatumye umubare w’abagabo bamutereta wiyongera ndetse abenshi bazaga bamubwira ko bazamuha ibirenze imodoka. Ibi bije nyamara mu gihe Zari aheruka kugaragaza ko yazinutswe igitsina gabo, nubwo bitabuza ko umunsi ku wundi yakira ubusabe butabarika bw’abamubwira ko bashaka urukundo no kumutetesha mu buryo bwo kumwibagiza Diamond. Mu minsi ishize ubwo yaganiraga na Pulse Magazine, umuhanzi Ringotne utarasibye kugaragaza ko yifuza Zari mu buryo bukomeye, yagize ati “Zari akeneye kongera kwitabwaho, mfite buri kimwe cyatuma aba umugore w’icyubahiro, uriya Diamond yumvaga ko azamuhaza muri buri kimwe ariko si ko biri kuko nta mashilingi ahagije afite yatunga Zari nk’uko njye nabikora ndetse Diamond yitiranyije Zari n’abandi bakobwa yaba yaramenyanye nabo, ntabwo umugore w’umukire yabasha kuguma muri Tanzaniya, ahubwo yaguma muri Kenya (aho uyu Ringtone abarizwa)”. Ringtone akomeza avuga ko yatakaje iby’agaciro mu rwego rwo kwereka Zari ko yishoboye kuri buri kimwe, kugirango arebe ko yamusanga akamuhoza ayo yarijijwe na Diamond yose. Tubibutse ko kuri uyu wa kane taliki ya 10 Gicurasi aribwo Zari yasesekaye muri Kenya aje mu gikorwa kiswe ‘Colour Purple Concert’ giteganyijwe kuzaba taliki ya 12 Gicurasi 2018 akaba kandi ukubutse muri Afurika y’Epfo aho asanzwe aba bityo bikaba bitegerejwe kureba irengero ry’uyu muturika w’imodoka umuhanzi Ringtone yaguze niba bizamuhira Zari akawakira akanamuha icyo yifuza. . Daniel MUKESHIMANA@Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu