Umuhanzi Pacifique yasohoye  indirimbo yitwa akaramata anavuga aho itandukaniye n’iya Meddy

Dusabumuremyi Pacifique umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana yonjyeye gusohora indirimbo yitwa akaramata nyuma yo gusohora zimwe mu ndirimo zitandukanye harimo Byaranze inkombe , Ntizabaguteza, Imana yakwimanye,Bbizabatugura, n’izindi zitandukanye.

Aganira n’umubavu.com yavuze impamvu yatumye asohora iyi ndirimbo akaramata atubwira ko ukomeje gukorera Umwami Yesu kandi ko atazamuvaho tumubajije niba atarakaramata ka Medy atubwira ko zitandukanye cyane kuko we aririmbamo Imana naho Medy we yaririmbaga umukobwa naho we akabaririmba Yesu. Yagize ati, “ biratandukanye cyane Meddy yaririmbaga umukobwa naho njye ndirimba Yesu urumva ko bitandukanye”.

Ubusanzwe Pacifique abazizwa mu itorero ry’ADEPR Rwampara umudugudu wa Seegm akaba yarakuriye muri korari y’abana yakomereje muri korale Nayoti ubu akaba afite amaze gukora indirimbo icumi z’AUDIO.

Kandi twamubajije ibyateganya gukora atubwira ko Imana ibimufashijemo mumpera z’uyu mwaka yakora igitaramo kandi atubwira ko ahora yiteguye gukora umurimo w’Imana ahari ho hose uwamucyenera kumutumira mubitaramo bitandukanye ko aboneka ntacyibazo uwamushaka gugirango amugire inama yahamagara kuri izi nomero 0782545194 MTN 0728893034 TIGO.

Akaba akomeje gukora n’izindi ndirimbo tumubajije ibyo acyeneye atubwira ko harimo Inama. Amasengesho, amafaranga n’ibindi bitandukanye.

JPEG - 36.4 kb
Umuhanzi Dusabumuremyi Pacifique yonjyeye gusohora indirimbo yitwa akaramata
JPEG - 28.1 kb
Umuhanzi Dusabumuremyi Pacifique yonjyeye gusohora indirimbo yitwa akaramata
JPEG - 36.4 kb
Umuhanzi Dusabumuremyi Pacifique yonjyeye gusohora indirimbo yitwa akaramata





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo