Umuhanzi Ne-Yo utegerejwe mu Rwanda yavuze impamvu atunze ingofero ibihumbi 12 zose

Umuhanzi w’icyamamare wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Shaffer Chimere Smith wamamaye ku izina ry’ubuhanzi nka ’Ne-Yo’ utegerejwe mu Rwanda mu gitaramo cyo kwita Izina azwiho ko ari umuntu urangwa no kwambara ingofero hafi ya buri gihe dore ko n’iyo ujagajaze Internet ushaka amafoto ye, ayo ubona amugaragaza umutwe we aba ari mbarwa.

Ushobora kuba ukeka ko ari umuderi yikundira cyangwa se hari indi mpamvu ibyihishe inyuma ariko udasobanukiwe, nyamara ufite amatsiko yo kubimenya.

Mu biganiro bitandukanye uyu mugabo yagiye agirana n’ibitangazamakuru bitandukanye yakunze kubazwa impamvu ahozamo ingofero aho ari hose.

Nko mu kiganiro yagiranye na Citizen TV mu 2015 ubwo yari muri Kenya yitabiriye Coke Studio Africa, yavuze ko ‘iyo ngiye koga n’iyo ndyamye nibwo ntambara ingofero’.

Yavuze ko impamvu yatumye ahozamo ingofero ari uko yatangiye kumera uruhare akiri umwana afite imyaka 13 bituma atangira kwambara ingofero kugeza n’ubu.

Ati “Umusatsi wanjye watangiye gupfuka nkiri umwana ntarajya mu mashuri yisumbuye. Ni njye munyeshuri wenyine wari wemerewe kwigana ingofero aho twigaga, byatangiye ari nko guhisha ubusembwa.”

Ne-Yo yavuze ko nyuma yaje kwiyakira yemera kubana n’uruhara nta pfunwe rumuteye ariko bitewe n’uko yari amaze kumenyera ingofero yakomeje kuyambara

Ati “Naje gusanga ko ntabereyeho gushimisha abandi bantu sinakomeza kubyitaho. Nambaye ingifero igihe kinini ku buryo mba numva nambaye ubusa iyo ntayifite.”

Mu 2018 yatangaje ko yari afite ingofero zibarirwa mu bihumbi 12 ku buryo azihinduranye uko abishaka kandi ntasubizemo iyo yari yambaye ku munsi wari wabanje.


Kubona ifoto y’umuhanzi Ne-Yo atambaye ingofero ni tombola





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo