Umuhanzi Meddy yavuze ku buhanga bw’Igisupusupu anihakana umukunzi we

Umuhanzi Ngabo Médard wamenyekanye cyane nka Meddy yakomoje ku buhanga abona ku muhanzi Nsengiyumva François ubu wamamaye mu Rwanda mu njyana Gakondo nk’Igisupusupu anatungura benshi avuga ko umukunzi we yeretse ababyeyi be n’inshuti ze atari ’Fiancee’ we.

Mu kiganiro yagiranye na BBC, umuhanzi Meddy yakomoje ku muhanzi ukunzwe cyane muri iyi minsi mu Rwanda Nsengiyumva Francois ’Igisupusupu’ avuga ko ari umuhanga ndetse anacuranga umuziki mwiza uryoshye.

Ati "Ni umuhanga cyane, ngira ngo ni bwo bwa mbere mu Rwanda habashije kuboneka umuntu nk’uriya ugeze mu za bukuru uririmba umuziki wa Gakondo muri buriya buryo kandi umuziki mwiza uryoshye kabisa".

Abajijwe niba hari icyavamo bakoranye n’Igisupusupu, ati "Ndakeka ko hari icyavamo, gusa ntacyo turatangira gukoranaho ariko buriya ningira amahirwe nkagera mu Rwanda tukabonana, tuzabiganiraho".

Ku bijyanye n’abakunzi be bari bategereje ubukwe bwe n’umukobwa wo muri Ethiopia yerekanye mu gitaramo aherukamo i Kigali, yatunguye benshi avuga ko atari Fiancée we nk’uko bamwe babifashe ngo kuko nta mpeta ye afite.

Ati "Ntabwo ari Fiancée nk’uko bamwe babifashe kuko nta mpeta yanjye afite, ni ’Girlfriend’ bisanzwe ariko Imana nimfasha tuzatera indi ntambwe ariko kugeza ubu hari ibindi byinshi ndi gukoraho".

Iyi mvugo ya Meddy ku mukunzi we yatunguye benshi kuko mu busanzwe nyuma yuko amweretse abakunzi be ku mugaragaro ndetse n’umuryango we, benshi bahise bumva ko nta kabuza ariwe agomba gushaka gusa ugendeye ku byo yavuze bisobanura ko bishoboka ko batanashakana.

Avuga kandi ko ari kwitegura gufasha abahanzi bakizamuka mu Rwanda.

Uyu muhanzi yavuze ko muri ibi bihe ahugijwe n’ibikorwa bya muzika, ategura gukora n’abahanzi bakomeye bo mu karere barimo na Diamond.

Yavuze kandi ko akumbuye kugaruka I Rwanda aho ngo bimukundiye yazajya akora igitaramo kimwe gikomeye nibura gihoraho buri mwaka.

Meddy yemeza ko n’abo mu Burundi, igihugu yavukiyemo akanakuriramo, abarimo igitaramo kuva icyo yari ahafite umwaka ushize cyahagarikwa kubera impamvu avuga ko ari iz’umutekano.

Ngabo Medard Jobert wihaye akabyiniriro ka Meddy nk’umunyamuziki, yavukiye i Bujumbura mu Burundi, taliki ya 7 Kanama 1989. Ni umwe mu bahanzi Nyarwanda bavuga rikijyana kuko umaze kubaka izina mu buryo bukomeye, akora mu njyana ya R&B na Pop akaba akorera umuziki we aho yiga muri Leta ya Texas muri Amerika.

Meddy wamamaye mu ndirimbo nka ‘Igipimo’, ‘Ungirira ubuntu’, ‘Akaramata’ n’izindi ni mwene Sindayihebura Alphonse na Cyabukombe Alphonsine akaba umwana wa kabiri mu muryango w’abana bane , abahungu babiri n’abakobwa babiri.

Uretse izi ndirimbo zakanyujijeho hambere, muri iki gihe afite izindi ndirimbo nyinshi yakoze zikunzwe zirimo nka ’Downtown’ (iheruka), ’Slowly’ yakunzwe cyane, ’Ntawamusimbura’ n’izindi.


Meddy mu kiganiro na BBC

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Rauson Kuya 12-08-2019

We luv u brother,,, anwei njy ndumv atihakany uwo mukunz we kuk yavuz ko ar GF ibyo birahagije kbsa,,,

Rauson Kuya 12-08-2019

We luv u brother,,, anwei njy ndumv atihakany uwo mukunz we kuk yavuz ko ar GF ibyo birahagije kbsa,,,

Rauson Kuya 12-08-2019

We luv u brother,,, anwei njy ndumv atihakany uwo mukunz we kuk yavuz ko ar GF ibyo birahagije kbsa,,,

Nizeyimana jean d’amour Kuya 10-08-2019

Erega s’uko umukobw’ari mubi ntacy’abaye pe!ariko kuruhande rwanjye ndiwe namugir’umufasha .azambera maman w’abana banjye.

frank gasagala Kuya 8-08-2019

meddy nubundi uriya mukobwa kuri njyewe mbona wapi kbs simwiza ukwiriye meddy icyamamare cyacu murwanda twemera nkuwambere muri muzika nyarwanda

Uwizeyimana valens Kuya 7-08-2019

Meddy ndakwemera papa thank you

Uwizeyimana valens Kuya 7-08-2019

Meddy ndakwemera papa thank you

Uwizeyimana valens Kuya 7-08-2019

Meddy ndakwemera papa thank you

Uwizeyimana valens Kuya 7-08-2019

Meddy ndakwemera papa thank you

Uwizeyimana valens Kuya 7-08-2019

Meddy ndakwemera papa thank you

Niyokwizerwa adelphine Kuya 7-08-2019

Andika Igitekerezo Hanno. muraho ndabona nacyo ntarenzaho

Tuyisunge Dieudonne Kuya 7-08-2019

Bro warakoze kuduhereza iriya ngoma Downtown irabikora kbx ntibagiwe na All Night nikundira ziriya lyrics zayo.

Ndagijimana pascal Kuya 7-08-2019

Rwose Medy turamushyigikiye ko yazaza iwacu turamukumbuye