Umuhanzi Meddy yatawe muri yombi

Ahagana saa munani z’ijoro Ngabo Médard Jobert uzwi cyane nka Meddy yafashwe atwaye imodoka yanyoye inzoga ahita atabwa muri yombi nkuko byemejwe na Polisi.

Meddy, ubusanzwe uba muri Amerika, amaze iminsi ari mu bikorwa bya muzika mu karere, muri iyi minsi ari mu Rwanda aho umuryango we uba.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali (Chief Inspector of Police) Madamu Umutesi Goretti, yemereye itangazamakuru ko uyu muhanzi yaraye afunzwe, kubera gutwara yanyoye ibisindisha. Yafatiwe i Remera nka saa munani z’ijoro.

Yagize ati "Ayo makuru niyo, yafatiwe i Remera saa munani z’ijoro atwaye imodoka yanyoye ibisindisha byinshi. Ubu acumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi i Remera."

Yakomeje avuga ko na we agomba guhanwa nk’abandi kuko nta muntu uri hejuru y’amategeko.

Yagize ati "Abakeka ko ashobora guhita afungurwa kuko ari umuntu uzwi baribeshya cyane, nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko, agomba guhanwa kimwe n’abandi bose bafashwe batwaye banyoye ibisindisha."

Yakomeje avuga ko nk’uko amategeko abiteganya, umuntu wese ufashwe atwaye imodoka yanyoye ibisindisha, afungwa iminsi itanu, akanatanga ihazabu y’amafaranga ibihumbi 150 Frw, ibi nibyo bizakurikizwa ku muhanzi Meddy.

Mu ntangiriro z’uku kwezi Polisi y’u Rwanda yavuze ko mu byumweru bibiri bisoza ukwezi kwa cyenda abantu 191 bafashwe batwaye imodoka banyoye ibisindisha birengeje igipimo giteganywa n’amategeko.

Mu gihe kigera ku kwezi Polisi mu Rwanda ikajije imikwabu idasanzwe yo gufata abatwara imodoka basinze abantu bagera kuri 700 barafashwe.

Igipimo cyitwa BAC (Blood Alcohol Concentration) kingana na 0,08 mu maraso ni cyo ntarengwa cy’inzoga umuntu atagomba kurenza atwaye ikinyabiziga mu Rwanda.

Bamwe mu bafatwa bo bavuga Polisi itabasha kugaragaza ko barengeje koko icyo gipimo kuko abapolisi benshi ku mihanda nta bikoresho byabugenewe bipima baba bafite.

Umwe mu baherutse gutabwa muri yombi agafungwa iminsi itanu utifuje gutangazwa amazina, yabwiye BBC ko ibi bikorwa birimo akarengane.

Gusa umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali Madamu Umutesi Goretti yabwiye BBC ko ibi bikorwa byo gufata abantu bashinjwa gutwara imodoka basinze bisanzwe bikorwa ahubwo batabivugaga cyane ngo bishyirwe mu bukangurambaga.

Avuga ko ingaruka zo gutwara imodoka wanyoye ibisindisha zigera ku bandi no ku bikorwa remezo, ibyatumye Polisi isaba abatwara ibinyabiziga muri rusange, kwirinda gutwara banyoye kuko bigira ingaruka kuri bo n’abandi bakoresha umuhanda.

Amategeko ateganya ko umuntu wese ufashwe atwaye imodoka yanyoye ibisindisha, afungwa iminsi itanu, akanatanga ihazabu y’amafaranga ibihumbi 150 Frw.


Meddy yafashwe atwaye yagasomyeho ahita atabwa muri yombi, akurikiranyweho gutwara imodoka yanyoye ibisindisha





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo