Umuhanzi Meddy wari ufungiwe gutwara yasinze yarekuwe

Nyuma y’iminsi itanu afungiwe gutwara imodoka yanyoye ibisindisha, umuhanzi Ngabo Medard Jobert uzwi nka Meddy yarekuwe kuri uyu wa Gatanu.

Ku wa 21 Ukwakira ahagana saa munani z’ijoro nibwo uyu muhanzi yafashwe atwaye imodoka yanyoye inzoga ahita atabwa muri yombi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Ukwakira, nibwo yarekuwe na Polisi aho yari afungiye kuri Station ya Remera.

Nta munyamakuru wari wemerewe kuba yamufotora. Yasohotse kuri Station ya Polisi yambaye umupira w’umweru n’ingofero ariko asa n’uwipfutse mu maso.

Yahise yinjra mu modoka y’umukara yo mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser, yari yegerejwe umuryango w’aho yari afungiye ku buryo nta muntu wari gupfa kumubona.

Mu baje kumwakira, harimo abategura ibitaramo ba hano mu Rwanda, ndetse muri iyo modoka yajyanye n’umusore umwe w’ibigango umucungiye umutekano.

Amategeko ateganya ko umuntu wese ufashwe atwaye imodoka yanyoye ibisindisha, acibwa amande y’amafaranga ibihumbi 150 Frw, Polisi ikaba inemerewe n’amategeko kuba yamufunga by’agateganyo mu gihe akorwaho iperereza ku gikorwa gihungabanya umutekano yafatiwemo.

Meddy usanzwe utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yageze muri Afurika muri Kanama 2019 aho amaze iminsi ari mu bikorwa bya muzika mu karere, muri iyi minsi ari mu Rwanda aho umuryango we uba.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo