Umuhanzi Edouce yarokotse impanuka ikomeye-Amafoto

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, umuhanzi Nyarwanda Edouce yarokotse impanuka ikomeye ubwo imodoka barimo yagongaga igipandu cy’umuntu i Rulindo.

Edouce Softman yari kumwe n’abagenzi be Dj Dialo wari utwaye ndetse Billy, bakaba bavaga ku Gisenyi baza i Kigali.

Ni impanuka yabaye mu gitondo hagati ya saa 6:30’ na saa 7:00’, ubwo bari bavuye i Gisenyi mu bukwe.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Isimbi, Edouce yavuze ko yari impanuka ikomeye ndetse ikaba yatewe no kubura feri.

Yagize ati "Imana ikinze akaboko, ni kibazo cya feri cyabayeho, twari tuvuye i Gisenyi tugeze za Rulindo, kubera ko twari twavuye i Gisenyi amasaha akuze turavuga ngo reka tuze burajya gucya tugeze i Kigali. Haje kubaho ikibazo cya feri muri icyo gicuku cyose, tugonga igipangu ni cyo cyadutangiriye kuko iyo kitahaba tuba twisanze mu manga."

Yakomeje agira ati "Umushoferi yabonye byanze ahita akubita igipangu cy’umuturage yabonaga hafi imodoka irangirika. Byabaye mu saa 6:30 saa 7:00’ za mu gitondo."

Yakomeje avuga ko uko bari batatu nta n’umwe wagize ikibazo uretse kumva bikanze. Imodoka bakaba na yo bamaze kuyigeza i Kigali ubu iri mu igaraje.

Umuhanzi Nyarwanda Edouce yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye yakoze zirimo nka ’My Love’, ’Ntafatika’ n’izindi,


Imodoka yangiritse ku buryo utakumva ko hari uwarokotse

Bagonze igipangu cy’umuturage w’i Rulindo

Edouce na bagenzi be barokotse impanuka ikomeye

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
kal Kuya 5-08-2019

ubundi nigute umusitari agenda mumodoka nkiyi

Yx Kuya 29-07-2019

Bari muri hang over KBS . ubundi c uwo watashye ubukwe yambaye bodaboda hhjjjhjhh