Umuhanzi Diamond yatawe muri yombi kubera amashusho yasakaje asomagurana n’inkumi

Umuhanzi Diamond Platnumz umaze kubaka izina mu bahanzi bakora umuziki ku mugabane wa Afurika yewe no ku isi yatawe muri yombi aryozwa gushyira ku karubanda amashusho ’yangiza umuco’.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Mata 2018 nibwo Minisitiri w’Itumanaho muri Tanzania, Harrison Mwakwembe yatangaje aya makuru ubwo yagezaga ijambo ku Nteko Ishinga Amategeko muri icyo gihugu aho yavuze ko uyu muhanzi yafunzwe aryozwa gukwirakwiza amashusho ahonyora umuco w’igihugu.

PNG - 697.4 kb
Uyu ni Minisitiri w’Itumanaho muri Tanzania, Harrison Mwakwembe


Yagize ati "Ntabwo twahagaze, nk’uko mubyibuka twemeje itegeko rigena ibigomba gutambuka mu itumanaho rusange mu minsi ishize, ubu twamaze guta muri yombi umuririmbyi w’icyamamare Diamond, kubera gushyira amashusho atemewe ku mbuga nkoranyambaga."

BBC yatangaje ko nyuma y’ifatwa rya Diamond, Polisi ya Tanzania ikomeje gushakisha undi muririmbyi witwa Nandy na we ushinjwa kwangiza umuco abinyujije mu mashusho yasohoye.

Diamond yafunzwe nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize yashyize kuri SnapChat video imugaragaza asomana umunwa ku wundi n’umukobwa w’umuzungu. Yafunzwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, arimo gukurikiranwa na Polisi.

Minisitiri Harrison Mwakwembe yabwite Inteko Ishinga Amategeko ko Diamond Platnumz agiye kubanza gukorerwa dosiye hanyuma hakarebwa uburyo yashyikirizwa urukiko; yahise avuga ko “Nandy na we agomba gufatwa agafungwa”.

Amakuru aturuka mu bantu batandukanye banditse iby’ifungwa rya Diamond ku mbuga nkoranyambaga yavugaga ko uyu muhanzi yatawe muri yombi agiye gusura Zari bahoze babana wari umaze iminsi amushinja kutita ku bana babyaranye.

Mu bandi bikomwe n’abadepite ku kibazo cy’abasakaza amafoto n’amashusho yica umuco, hagarutsweho izina rya Zari n’abambari be, itsinda rya Shilole rimurwanirira mu gutukana ku mbuga nkoranyambaga, Wema Sepetu n’abamurwanirira, n’abandi.

Diamond atawe muri yombi amaze iminsi mu bindi bibazo by’indirimbo ze ebyiri zari muri 13 zahagaritswe na Leta ya Tanzania kubera kwamamaza amashusho y’urukozasoni. Ibi byakozwe nyuma y’aho Perezida Magufuli anenze ibigaragara mu mashusho y’abahanzi bo muri icyo gihugu.

PNG - 782.6 kb
Diamond yatawe muri yombi aryozwa amashusho yasakaje asomana n’inkumi
PNG - 766.8 kb
Kimwe na Diamond, andy ni undi muririmbyi ugiye gufungirwa gusohora amashusho y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga

Irebere hano amashusho yatumye Diamond atabwa muri yombi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo