Umuhanzi Diamond witegura ubukwe yafatiwe ibihano bikakaye

Abahanzi bakomeye cyane bo mu gihugu cya Tanzania barimo Diamond Platnumz na Rayvanny, bahawe ibihano bikomeye na Leta ya Tanzania, bahagarikwa kugira igitaramo icyo ari cyo cyose bakora haba imbere muri Tanzania ndetse no hanze yaho.

Umwanzuro wo gufatira aba bahanzi igihano gikomeye nk’iki wafashwe na BASATA, Urwego rwa Tanzania rugenga ibikorwa bya muzika, iby’ubugeni ndetse n’ibya sinema.

Mu itangazo BASATA yashyize ahagaragara, yavuze ko yahagaritse Diamond kubera kwigira intagondwa.

Rigira riti: “Ishyirahamwe ryafashe umwanzuro wo guhana byemewe n’amategeko aba bahanzi babiri kubera agasuzuguro bakomeje kugaragaza birengagiza amategeko n’amabwiriza agenga ubugeni mu gihugu, ndetse no kwica amabwiriza agenga imyitwarire nk’uko byerekanwe n’abateguye igitaramo cya Wasafi Festival 2018 bari bayobowe na Diamond Platnumz.”

JPEG - 40.6 kb
Itangazo rivuga ko Diamond yahagaritswe kubera kwigira intakoreka


Diamond na BASATA batangiye kudacana uwaka mu minsi yashize, nyuma y’uko uru rwego rwari rwahagaritse indirimbo y’uyu muhanzi yitwa Mwanza ndetse rukanategeka ko nta hantu na hamwe igomba gukinwa. Diamond ntiyigeze yita ku by’iri shyirahamwe kuko byarangiye arenze ku mabwiriza yari yahawe.

BASATA ishinja iyi ndirimbo kubamo amagambo ahabanye n’umuco ndetse n’indangagaciro zikwiye kuranga Abanya-Tanzania.

Nyuma yo guhagarikwa, Diamond yarenze ku mabwiriza aririmba iriya ndirimbo mu gitaramo cya Wasafi cyabaye mu minsi yashize,

BASATA ikomeza ivuga ko guha Diamond na Rayvanny ibihano bikomeye bidahagije ngo kuko n’iriya ndirimbo yabo ikiri mu bihano.

JPEG - 50.7 kb
Diamond Platnumz na Rayvanny bahawe ibihano byo kudahirahira bakora igitaramo icyo aricyo cyose

Iyi ndirimbo yiswe ‘Mwanza’ yahagaritswe ku wa 6 Ugushyingo, gusa mu byumweru bitandatu imaze ntirabihira abafana.

Mu minsi ishize Diamond yabwiye imwe mu maradiyo yo Tanzania ko kuba BASATA imurwanya bitatuma ahagarika gukora indirimbo ziryohera abafana be.

Uyu muhanzi yavuze ko iri shyirahamwe nirimuhagarika gukorera muri Tanzania azashaka ahandi ajya gukorera.

Uyu muhanzi afatiwe ibihano mu gihe aheruka kumvikana abwira itangazamakuru ko mu mwaka utaha wa 2019 ku munsi w’abakundana azakora ubukwe n’umukunzi we mushya witwa Tanasha unashyigikiwe na nyina.

JPEG - 69.3 kb
Diamond afatiwe ibi bihano mu gihe yibereye mu munyenga na Tanasha bitegura kwambikana impeta kuri Saint Valentin y’umwaka wa 2019

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo