Umuhanzi Butera Knowless yarangije ’Masters’

Umuhanzikazi Butera Knowless ubu ari mu byishimo bikomeye nyuma yo gushyikirizwa impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters) mu ishami rya Business Administration yaherewe muri Kaminuza ya Oklahoma muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Knowless yashyikirijwe iyi mpamyabumenyi mu birori byabereye mu mujyi wa Oklahoma muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo gusoza amasomo ye mu ishami ry’iyi Kaminuza riri mu mujyi wa Kigali mu Rwanda mu rugendo atangaza ko rutari rumworoheye.

Yagize ati “Ni urugendo rutari rworoshye rwansabye imbaraga zidasanzwe, rimwe na rimwe numvaga uyu munsi utazagera ariko ndashima Imana ko wageze kandi ukansigira ibyishimo bidasanzwe. Ubu ndi kwiyumva nk’umwe mu bantu banezerewe bikomeye.”

Knowless Butera avuga ko icyatumye yiga Business Administration ari uko yabishakaga kandi bihuye n’imihigo yari yarihaye mu buzima bwe kandi akaba yarumvaga ashaka kuyesa.

Yavuze ko amasomo yahawe yamwongereye ubumenyi mu gutwara neza ‘Business’ ye y’umuziki kurushaho kandi ko atiteguye kuwureka ngo abe yajya mu yindi mirimo ahubwo azakomeza gukora imishinga ishamikiye ku muziki we.

Knowless yavuze kandi ko yiteguye gukomeza agashaka Impamyabumenyi y’Ikirenga, PHD ndetse na Dogitora.

Ati “Kwitwa Dr Butera waba ari umuhigo mwiza naba nesheje mu buzima. Bitinde bitebuke nzabigeraho n’aha ngeze nabibonaga ko bigoye bitewe n’inshingano umuntu aba afite ariko birangiye mbikoze neza na PHD mu bihe bya vuba dushobora kuzaganira.”

Butera Knowless yasoje amasomo y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza muri uku kwezi naho icyiciro cya kabiri (Bachelor Degree) yagisoje muri kaminuza yigenga ya Kigali, ULK muri 2016.

Tariki ya 11 uku kwezi nibwo yahagurutse mu Rwanda yerekeza mu mujyi wa Oklahoma mu birori wo gushyikirizwa impamyabumenyi ku banyeshuri bari basoje amasomo muri iyi kaminuza.

Ishami rya Kaminuza ya Oklahoma mu Rwanda riherereye mu mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge mu nyubako ya RSSB.


Knowless ari kumwe n’umuyobozi wa Kaminuza ya Oklahoma, John Desteiguer


Knowless yibitseho impamyabumenyi y’icyiciro cya 3 cya Kaminuza ’Masters’


Knowless yifatanije n’abagize umuryango we mu byishimo

Miss Uwihirwe Yasipi Casimir n’umunyamakuru bahishuye icyatuma batabana:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo