Umugore wa Barafinda ati

Muri Filimi y’uruhererekane yitwa ’Barafinda’ mu gace kayo ka Gatatu (Ep 3), umugore wa Barafinda wigeze kugerageza kwiyamamariza kuyobora u Rwanda, avuga ko yifuza ko Perezida Kagame uyoboye u Rwanda yavaho agasimburwa n’abo yita ’Abaruda’.

Umugore wa Barafinda ati "Dukeneye ko umubyeyi wacu Kagame yavaho agasimburwa n’Abaruda hanyuma bagahindura icyo kintu cyo kuba umuntu yaba ari umuperezida ugasanga avuyeho apfuye cyangwa se avuyeho ahunze abana be bagasigara ari ibicibwa mu gihugu n’umugore, ayo mateka Abaruda ni cyo dushaka kugira ngo kibe".

Abaruda uyu mugore wa Barafinda avuga muri iyi Filimi, ni Abarwanashyaka b’Ishyaka ry’umugabo we ryitwa ’RUDA’ (ritaremerwa gukorera mu Rwanda), mu magambo arambuye ’Rwanda Revolutionary United Democratic Advancers for 200 good causes’, mu Kinyarwanda bivuze ishyaka Nyarwanda riharanira ubumwe bw’Abanyarwanda muri Demokarasi yihuse ku mpamvu nziza nyinshi 200.

Umugore wa Barafinda abajijwe niba ibikorwa mu gihugu ari byiza cyangwa hari impinduka zikenewe, ati "Ibirimo ni byiza, bose bakoze ibintu by’indashyikirwa byiza rwose ntacyo twashinja abatubanjirije ariko igikenewe ni impinduka (Changes)...".

Iyumvire byose muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo